The Ben na Miss Pamella barimo kuruhukira mu birwa bya Maldives #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu ngo nta munsi wira abo bakunzi badashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga berekana uko barimo kwidagadura muri ibyo birwa bizwiho kuba bikunze kwakira ibyamamare mpuzamahanga.

Pamella yari akumbuye ibihe byiza n'umukunzi we, uhereye igihe yagendeye asubira i Chicago, muri Amerika, ariko Imana yumvise amasengesho ye, kuko ubu arimo araryoherwa n'ubuzima hamwe n'umukunzi we The Ben.

Ibyo kuba abo bakunzi baragiye guhurira muri ibyo birwa bya Maldives, byamenyekanye ubwo batangiraga gushyira amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga.

Nk'uko bisanzwe, Pamella ni we wabanje gushyira ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga ari kuri ‘Velassaru Beach', nyuma hakurikiraho The Ben na we yerekana ifoto ye ari aho hantu, bituma ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga batangira kubihuza.

Amakuru agera kuri Kigali Today, avuga ko icyamamare The Ben n'umukunzi we bacumbitse muri imwe mu mahoteri iri hejuru y'amazi y'inyanja y'u Buhinde.

The Ben na Miss Pamella batangiye gukundana mu 2019, ariko ntibahita babihishurira itangazamakuru, ubu bakaba bagiye kumarana hafi imyaka ibiri.

Mbere y'uko The Ben asubira muri Amerika, muri Chicago aho atuye muri iki gihe, yabanje kujyana Miss Pamella muri Zanzibar, bajya kwizihiza urukundo rwabo bitaruye rubanda.

Ubu biravugwa ko abo bakunzi uretse kuruhukira muri ibyo birwa bya Maldives, banaje guhura kugira ngo banoze imishinga ijyanye n'ubukwe bwabo.

Mu 2018, The Ben yavuzweho kuba afitanye ‘ikintu' n'uwahoze ari umukunzi w'umuhanzi Diamond Platnumz witwa Zari Hassan, ibyo byaje nyuma y'uko Zari ashyize videwo ku mbuga nkoranyambaga, imwerekana ari kumwe na The Ben muri Amerika, ariko The Ben yahakanye ayo makuru.




source : https://ift.tt/3BPjJcn
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)