Stromae yasubije imitima y'abakunzi be mu gitereko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Stromae mu gitaramo cy
Stromae mu gitaramo cy'amateka i Kigali

Paul Van Haver wamenyekanye mu bikorwa bya muzika nka Stromae, kuva mu mwaka wa 2015 aho afatiwe n'uburwayi bwa malaria yakuye muri Congo ubwo yari mu bitaramo hirya no hino ku isi, byo kumurika alubumu ye ‘Racine Carrée', yahise afata icyemezo cyo kuba ahagaritse ibikorwa bye bya muzika.

Hari hashize igihe kigera ku myaka 6 atagaragara mu bikorwa bitandukanye by'umuziki, abakunzi be mu ndirimbo nka Papaoutai, Formidable, Alors on Dance, Ta fête n'izindi zitandukanye amaso yari yaraheze mu kirere, nyuma y'uburwayi bwa malaria bwamushegeshe bwaje buhurirana n'ibitaramo yari amazemo igihe.

Nyuma y'igihe kirekire abakunzi ba Stromae bamutegereje kuri ubu yashyize hanze indirimbo yise ‘Santé' bisobanuye ‘Ubuzima', akaba agaruka ku bakora imirimo isa n'iciye bugufi cyangwa se imirimo idatuma babasha gufata akanya bakaba basabana n'abandi, batajya bahabwa umwanya wihariye ngo bashimirwe kandi byari bikwiye.

Benshi mu bakunzi b'ibihangano bye bakaba bamugaragarije amarangamutima menshi bamubwira ko bari bakumbuye kumva indirimbo ye ndetse ko n'ubwo yatinze atabatengushye, ku bw'indirimbo ifite icyanga, kandi ko ni umwimerere we atigeze awutakaza.

Iyo ndirimbo yazamuye amarangamutima ya benshi mu bakunzi be bari bamaze igihe kinini batamubona hirya no hino, haba mu gusohora indirimbo ze bwite cyangwa se mu bitaramo.

Mu mwaka wa 2017 ni bwo yatangaje ko abaye ahagaritse ibikorwa bye bya muzika, nyuma y'umwaka umwe muri 2018 yaje kongera kumvikana mu ndirimbo ‘Defiler' yari yarakoze mu rwego rwo kumurika imideri yari ashyize hanze.

Stromae
Stromae

Umuhanzi Stromae aheruka mu Rwanda mu mwaka w'i 2015 mu gitaramo cy'amateka yakoreye mu murwa mukuru w'u Rwanda i Kigali, ubwo yari mu gikorwa cyo kumurika alubumu ye ‘Racine Carrée' ndetse abona umwanya wo kugera ku ivuko rya Se, hamwe no guhura na benshi mu bo bafitanye isano.




source : https://ift.tt/3n1AiM3
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)