Sinkangurira abantu gukunda FPR, wayikunda utayikunda ntibiyibuza kwitwa FPR- Kalinijabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kalinijabo avuga ko mu nkuru yagiye atambutsa hari bamwe bamunengaga ko ari gusenya Leta kuko yagaragazaga akarengane kakorerwaga bamwe mu baturage.

Avuga ko haba mu gihugu no hanze yacyo hari abahezanguni bafashe umurongo mu buryo budasubirwaho barimo abatabona ibyiza by'Igihugu ndetse n'abahora bahanganye n'abasebya Igihugu.

Kalinijabo atangaza ko hari ibyiza byinshi Leta Ikora ndetse ko abantu baba bakwiye kubishima ariko ntibarenze n'ingohi n'ibibi bikorwa ku buryo na byo biba bikwiye kunengwa kugira ngo bikosorwe ndetse ntibizongere no kubaho.

Ati 'Iyo wuriye ingoma urahanuka, Abari bunyumve mu murongo uyu n'uyu baravuga bati 'ndi gukangurira abantu gukunda FPR. Ntabwo ndi kubakangurira kuyikunda kuko wayikunda utayikinda, wayiyoboka utayiyoboka, ntibiri buyibuze kwitwa FPR, ntacyo biri buyihindureho.'

Avuga ko ubuhezanguni mu Banyarwanda buturuka ku mateka y'Igihugu cyabo kuko atavugwa uko ari ahubwo akavugwa hashingiwe kuri Politiki.

Ati 'Ni amateka atavugwaho rumwe ubwayo, abaturage iyo batumva kimwe amateka n'umuco byabo…biroroshye ko batanumva kimwe buri ngingo izamutse mu Gihugu ariko tukagira uruhande rwo gusesengura ibyiza n'ibibi by'Igihugu ariko tunashakira hamwe kugira ngo ibyo bibi bigabanuke ahubwo duteze imbere Igihugu.'

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Sinkangurira-abantu-gukunda-FPR-wayikunda-utayikunda-ntibiyibuza-kwitwa-FPR-Kalinijabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)