Kagere Meddie na Salomon Nirisalike bari mu bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda batangiye imyitozo mu Mavubi, Rwatubyaye na Raphael York bageze mu mwiherero bitegura Uganda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi irimo kwitegura umukino wa gatatu wo mu matsinda yitegura gukina na Uganda mu gushaka itike yo gukina igikombe cy'isi kizaba umwaka utaha 2022 muri Quatar, bamwe mu bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda bamaze kugera mu mwiherero abandi batangira imyitozo.

Mu bakinnyi bamaze gutangira imyitozo mu Mavubi ni Jamir Kalisa ukina muri Uganda akaba ari nawe wabimburiye abandi kugera i Kigali mbere y'abandi, hari Kagere Medie ukina muri Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania ndetse na Salomon Nirisilike ukina muri Urartu FC yo mu gihugu cya Armenia.

Mu bandi bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda bageze mu mwiherero kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Ukwakira 2021, barimo Rwatubyaye Abadoul ukina muri Schkupi yo muri Macedonia, Raphael York ukina mu gihugu cya Suwede mu ikipe ya Kalmar FF ndetse na Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ukina mu ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc.

Mu bandi bategerejwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri harimo Mukunzi Yannick, Buhake Twizere Clement, Ngwabije Clovis ndetse na Mutsinzi Ange na Emery Mvuyekure, gusa umukinnyi Bizimana Djihad we ntabwo azitabira iyi mikino yombi kubera ko yarwaye Koronavirusi, undi utazitabira ubutumire ni Emery Bayisenge utazaboneka kubera ko agiye kwerekeza hanze gushaka ikipe akinira.

The post Kagere Meddie na Salomon Nirisalike bari mu bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda batangiye imyitozo mu Mavubi, Rwatubyaye na Raphael York bageze mu mwiherero bitegura Uganda appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kagere-meddie-na-salomon-nirisalike-bari-mu-bakinnyi-bakina-hanze-yu-rwanda-batangiye-imyitozo-mu-mavubi-rwatubyaye-na-raphael-york-bageze-mu-mwiherero-bitegura-uganda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kagere-meddie-na-salomon-nirisalike-bari-mu-bakinnyi-bakina-hanze-yu-rwanda-batangiye-imyitozo-mu-mavubi-rwatubyaye-na-raphael-york-bageze-mu-mwiherero-bitegura-uganda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)