Rulindo: Abasenyewe n’imvura batangiye guhabwa isakaro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo baturage bahawe ubufasha bw’ibikoresho by’ibanze birimo n’isakaro.

Hatanzwe kandi yatanze amakayi, amasabune, imikeka ndetse n’ihema ryahawe Ikigo Nderabuzima cya Rwahi rizaba ryifashishwa mu gikorwa cyo gukingira,amabati 1145, azahabwa imiryango ikennye 54 yazahajwe n’ibiza n’Ikigo Mbonezamikurire cy’abana bato n’ ibindi.

Imvura yaguye kuwa 9 Ukwakira 2021 yari yiganjemo umuyaga mwinshi, wagurukanye ibisenze by’inzu z’abaturage zigera kuri 127 n’inyubako ebyiri zakorerwagamo n’Ikigo Nderabuzima cya Rwahi, ikomeretsa n’abantu batatu harimo n’umwe wahungabanye.

Icyo gihe, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yavuze ko mu byari bimaze kwangirika byari bigikusanywa, asaba abaturage gukomeza gufasha bagenzi babo bari bahuye n’icyo kiza kandi ko na Leta ikomeza gukora ibishoboka ngo abahuye nacyo bahabwe ubufasha bw’ibanze.

Yagize ati" Hamaze kwangirika inyubako ebyiri z’Ikigo Nderabuzima cya Rwahi, igikoni cy’Ishuli zibanza rya Muvumu, amapoto 8 y’amashanyarazi, inzu 123 z’abaturage, ibikoni 48, inzu zo mu gikari( annexes) 13, n’ubwiherero 32. Byangije kandi ibiraro by’amatungo 3."

Yavuze ko hanangiritse hegitari y’urutoki, hegitari 0.7 z’ibishyimbo, hegitari eshanu z’ibigori, hegitari 0.2 z’imyumbati na hegitari 0.3 z’ibijumba.

Ubufasha bwatanzwe na Minisiteri Ishinzwe Ubutabazi, ni amabati 1145, azahabwa imiryango ikennye 54 yazahajwe n’ibiza n’ikigo mbonezamikurire cy’abana bato, imisumari ibiro 220 n’ibiro 165 by’insinga zifashishwa mu kuzirika ibisenge.

Hatanzwe amahema yo kuba yifashishwa ku kigo nderabuzima cya Rwahi
Mu bufasha bwatanzwe harimo n'amabati yo guha abafite inzu zasenyutse
Hatanzwe ibikoresho by'isuku
Minema yatanze amakayi yo gufasha abana muri iki gihe batangiye ishuri nyuma y'uko amwe mu yo bari bafite yangijwe n'imvura



source : https://ift.tt/3FN5YgU
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)