Perezida Kagame yibukije ibihugu bikize kurekura inkunga byemereye ibikennye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Ukwakira 2021 ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20 iri kubera mu Butaliyani.

Ni ijambo Perezida Kagame yavuze ubwo habaga ikiganiro ku ‘mihindagurikire y’ibihe n’ibidukikije’.

Perezida Kagame yagaragaje ko intego ibihugu bikize byihaye yo kujya bigenera ibikiri mu nzira y’amajyambere miliyari 100$ ku mwaka mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere, isa nk’iyananiranye.

Imyaka isaga itandatu irashize, i Paris mu Bufaransa Umuryango w’Abibumbye wemeje ko hari amafaranga azajya ava mu bihugu bikize agahabwa ibihugu biri mu nzira y’amajyambere mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere.

Ayo mafaranga yemejwe ko nibura buri gihugu kizajya gihabwa miliyari 100 z’amadorali ya Amerika agamije guhangana n’ingaruka zatewe n’ibiza, nk’inkangu, umwuzure, amapfa adasanzwe n’ibindi biterwa n’ihindagurika ry’ikirere.

Ni ingingo imaze igihe yigwaho ariko itarahabwa umurongo uhamye, aho ibihugu bikize bikwiye gutanga amafaranga y’impozamarira ku bihugu bikennye cyane ko ari byo bigira uruhare mu guhumanya ikirere.

Agaruka kuri iki kibazo, Perezida Kagame yagaragaje ko iyi nama ya G20 ikwiye kuba umwanya mwiza wo kwisuzuma kugira ngo iyi ntego ishyirwe mu bikorwa.

Ati “Intego yo gukusanya miliyari 100$ ku mwaka mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ntirashyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye, ndetse nta n’igikorwa gifatika kiganisha muri iki cyerekezo. Inama ya G20 y’uyu mwaka ni amahirwe yo kongera kuvugurura iyo ntego, dukeneye gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ryayo.”

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko Afurika yiteguye gufatanya n’Isi yose mu gushakira hamwe igisubizo ku kibazo cy’imyuka ihumanya ikirere nubwo atari yo yoherezayo myinshi.

Ati “Ibihugu bikomeye ku Isi nibyo byohereza 80% by’imyuka ihumanya ikirere, Afurika siyo ntandaro y’imihindagurikire y’ikirere ariko dushobora kandi dukwiye kuba bamwe mu bashaka igisubizo kandi twiteguye kubikora.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwashyizeho uburyo butandukanye bugamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere igatuma ubushyuhe ku Isi bwiyongera. Yavuze ko ibi rubikora mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Kigali yo kurinda iyangirika ry’akayunguruzo k’izuba, hagabanywa umwuka woherezwa mu kirere wa hydro fluorocarbons.

Aya masezerano yasinyiwe i Kigali n’ibihugu 197 mu Ukwakira 2016, avugurura ayasinyiwe i Montreal muri Canada mu 1989, agamije kugenzura ikoreshwa n’iyoherezwa mu kirere ry’uyu mwuka wa hydrofluorocarbons ugira uruhare rukomeye mu kwangiza akayunguruzo k’izuba kazwi nka ‘Ozone’ karinda abatuye Isi kugerwaho n’ubukana bw’imirasire yaryo.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo hirindwe imihindagurikire y’ibihe, ibihugu byose bikwiye guhagurukira kubahiriza aya masezerano.

Yasabye ko ubwihwituzi ku kugira icyo ibihugu bikora mu kurwanya imihindagurikira y’ibihe bukwiye kugarukwaho cyane mu nama yiga ku hazaza h’Isi mu bijyanye no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere izwi nka COP-26.

Perezida Kagame yibukije ibihugu bikize kurekura inkunga byemereye ibikennye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe



source : https://ift.tt/3nOmXqM
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)