Nyaruguru: Urubyiruko rw'abakorerabushake rwagabiye inka utishoboye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shumbusha yashimiye urwo rubyiruko rwamuhaye inka
Shumbusha yashimiye urwo rubyiruko rwamuhaye inka

Ibyo bikorwa byombi byakozwe ku wa Gatanu tariki 1 Ukwakira 2021, mu rwego rwo gutangiza ukwezi ko kuzirikana ubukorerabushake.

Kayiranga Jean Bosco, umuhuzabikorwa w'urubyiruko rw'abakorerabushake mu Karere ka Nyaruguru, akaba n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngera, avuga ko inka batanze yavuye mu bushobozi bwegeranyijwe n'urubyiruko rw'abakorerabushake ibihumbi 13,525 bo mu Karere ka Nyaruguru bose.

Agira ati "Inka twatanze twayiguze amafaranga ibihumbi 400, kandi turateganya kuzatanga n'indi dusoza uku kwezi. Muri uku kwezi kandi tuzakomeza ibikorwa by'ubukangurambaga bwo kurwanya Covid 19, no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no mu baturage".

Damien Ndungutse wakurungiriwe inzu yashimye urubyiruko rw'abakorerabushake, kuko ngo rwamurwanyeho nyuma y'uko inzu ye yari yaguye.

Olivier Shumbusha wahawe inka, afite imyaka 28, yashimye urubyiruko rw'abakorerabushake agira ati "Twajyaga duhurira mu kudushishikariza kwanbara agapfukamunwa, none baguze inka barayimpaye. Ndabashimiye cyane”.

Inka bamuhye ngo azayifata neza, azanywe amata hamwe n'umwana n'umugore we, kandi na we azoroze abandi.




source : https://ift.tt/3F886zo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)