Miss Uwase Muyango Claudine yashyize hanze amafoto ari kumwe n'imfura ye na Kimenyi Yves [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muyango wegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n'amafoto muri Miss Rwanda 2019 (Miss Photogenic 2019) yerekanye isura y'imfura ye na Kimenyi Yves aho yavuze ko adahaga kumureba.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye yagize ati 'Sinshobora kuguhaga Kimenyi Miguel Yanis'

Mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama 2021 ni bwo Kimenyi Yves urindira ikipe y'igihugu 'Amavubi' na Kiyovu Sports n'umukunwi we Muyango Claudine,bakiriye imfura yabo Kimenyi Miguel Yanis.

Muri Kanama 2019 nibwo aba bombi bashyize kumugaragaro ko bakundana, hari nyuma y'uko Kimenyi Yves atandukanye na Diddy d'Or.

Kuva icyo gihe, Kimenyi Yves na Muyango ntibagiye bahisha ko bakundana cyane cyane binyuze ku mitoma bateraniraga ku mbuga nkoranyambaga.




Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/miss-uwase-muyango-claudine-yashyize-hanze-amafoto-ari-kumwe-n-imfura-ye-na

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)