Minagri yasobanuye impamvu imbuto y’ibigori n’ifumbire bisigaye bikosha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021, ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga cya 2021/2022 A cyatangirijwe mu gishanga cya Cyampirita mu Murenge wa Rugaraga mu Karere ka Gatsibo.

Minisitiri Mukeshimana yabanje kubaza abaturage ibigori bahinze ibyo ari byo bamubwira ko bahinze PAN bayiguze 2500 Frw ku kilo, amafaranga menshi ugereranyije n’uburyo igiciro cyari gisanzwe ku isoko.

Yavuze ko koko ari byo na bo babizi ko ibigori bituruka hanze byahenze nyuma yo kubikuraho nkunganire ahubwo igashyirwa ku bigori bituburirwa imbere mu gihugu.

Ati “ Ni byo imbuto zirahenze ziragura 2500 Frw ariko hari n’izigura 453 Frw rero impamvu byagenze kuriya turimo kugenda duteza imbere iby’iwacu noneho tugashyira nkunganire nyinshi ku mbuto yacu, ituruka hanze twayikuyeho nkunganire.”

Yavuze ko impamvu yabyo ariko Leta idashaka gufata amafaranga ikayaha abanyamahanga, ikifuza ko amafaranga yakagiye muri izo mbuto zo hanze yaguma imbere mu gihugu agateza imbere Abanyarwanda.

Ati “Urebye ntabwo imbuto yahenze ahubwo nk’uko mubizi ubu ngubu turakoresha imbuto zatuburiwe mu Rwanda, izo mbuto zifite nkunganire ntabwo zihenda zigura hafi 450 Frw, ni na yo n’ubundi zaguraga, ahubwo imbuto zahenze ni imbuto zitumizwa hanze kuko nta nkunganire iriho uyishaka agahitamo kuyigura ayigura ku giciro cye.”

Impamvu ifumbire yahenze

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko ibibazo bya COVID-19 byatumye ifumbire ihenda kuko aho ituruka bitoroshye ko ipfa guhita iboneka; ibi ngo bikiyongera ku bihugu byinshi biri gushakira ubukungu mu buhinzi.

Ati “Hari n’ubwoba bw’uko abantu benshi n’ibihugu byinshi biri gushakira ubukungu mu buhinzi noneho hakaba icyo kintu cyo kurwanira amafumbire noneho bigatuma igiciro kizamuka.”

Yavuze ko kandi ikindi cyabiteye ari izamuka ry’ibiciro bya lisansi byose ngo bikaba biri mu bituma ifumbire izamuka cyane ugereranyije n’imyaka ishize.

Dr Mukeshimana yavuze ko hari icyo Leta yabikozeho aho amafaranga yiyongereyeho leta yafatanyije n’abahinzi mu kuyagabana ku buryo ngo byatumye ifumbire idahenda cyane ku muhinzi.

Minisitiri Dr Mukeshimana yavuze ko impamvu Imbuto y'ibigori yahenze byatewe no gukura nkunganire ku bituruka hanze y'igihugu



source : https://ift.tt/3DkIw8P
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)