Masudi Djuma avuga ko ubu asigaje imyanya 3 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports, Masudi Djuma ahamya ko ku kigero cya 80% amaze kubona ikipe azakoresha muri shampiyona hasigaye imyanya 3.

Rayon Sports ni ikipe yagiye ku isoko nyuma y'andi makipe, ndetse bamwe mu bakunzi bayo ntibanyuzwe n'uburyo iyi kipe yagiye yiyubakamo.

Hari abakinnyi basinyishije, abakunzi b'iyi kipe bavuze ko batari ku rwego rwa Rayon Sports aho bavugaga ko ari abasigaye abandi bagura.

Byaje guhumira ku mirari bavuga ko bagiye gukoresha igeragezwa abakinnyi batandukanye bakabaha amahirwe, bavugaga ko iyi kipe itari ku rwego rwo gukoresha igeragezwa ahubwo yakabaye izana abakinnyi bazwi.

Umunsi wa mbere akoresha imyitozo, Masudi Djuma yavuze ko ari ubwa mbere yabona abakinnyi batari ku rwego rwa Rayon Sports, ariko avuga ko azaha amahirwe buri wese kugeza abonye ikipe yifuza.

Uyu mutoza avuga ko amaze kubona ikipe ye ku kigero cya 80% asigaje imyanya 3 ariko yirinda kuyitangaza.

Ati " ikipe nzakoresha maze kuyibona ku kigero cya 80, hasigaye imyanya 3 ariko ntimumbaze ngo ni iyihe, nakubwiye ngo ntimumbaze ngo ni iyihe ni imyanya 3 gusa."

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mutoza agishaka nimero 9(striker), umunyezamu ndetse nukina ku ruhande rw'iburyo yugarira abahari ngo ntabwo bamwemeje.

Masudi Djuma avuga ko asigaje imyanya 3 ikipe ye ikaba yuzuye neza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/masudi-djuma-avuga-ko-ubu-asigaje-imyanya-3

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)