King James yahinduye itariki yo kumurika Albu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi yatangaje ibi nyuma y'uko tariki 28 Mutarama 2021, asohoye indirimbo ya mbere kuri iyi Album yise 'Ndagukumbuye' yakoranye n'umuhanzikazi Ariel Wayz wanyuze mu itsinda ry'umuziki rya Symphony Band.

Ni indirimbo yakunzwe mu buryo bukomeye mu gihe cy'amezi umunani ashize iyi ndirimbo isohotse, aho imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi magana icyenda. King James nawe avuga ko iyi ndirimbo ikomeje gutanga umusaruro ayitezeho.

Album 'Ubushobozi' iriho indirimbo 15 harimo ebyiri yakoranye na bagenzi be. Aherutse gusohora indirimbo 'Ubudahwema' yabaye iya kabiri kuri iyi Album.

Amashusho y'iyi ndirimbo yayakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yari yatashye ubukwe bw'umuhanzi Ngabo Medard Jorbert [Meddy] warushize na Mimi ufite inkomoko muri Ethiopia.

Uretse iyi ndirimbo, uyu muhanzi yanahakoreye izindi ndirimbo enye ziri kuri Album ye.

Mu kiganiro na INYARWANDA, King James yavuze ko bitewe n'ukuntu ashaka kumurika Album ye byatumye yigiza imbere itariki kugira ngo ategura neza iki gikorwa.

Ati 'Ndabanza kwisengura ku bantu cyane! Itariki 10 [Ukwakira 2021] nshobora kutazayubahiriza kubera ko iyi Album uburyo izasohokamo ntabwo ari uburyo bwari busanzwe bumenyerewe. Rero harimo imbogamizi zo kugira ngo ibintu byose bijye ku murongo. Uko bikwiye.'

'Cyane ko n'indirimbo zizaba ziriho n'indirimbo 15 hariho indirimbo nyinshi bisaba kuzitegura. N'ibintu byinshi cyane. Rero amatariki twari twarihaye n'intego twari twarihaye bishobora kutagenda uko nabipanze ariko n'ubwo nzahindura amatariki ntabwo nzarenza uku kwezi kwa cumi n'ubundi idasohotse.'

Uyu muhanzi yavuze ko Album ye iriho indirimbo ziri mu njyana ya Zouk, indirimbo zicuranzwe na gitari, indirimbo zifite umudiho w'ikinimba, indirimbo zubakiye ku nkuru zisetsa n'izindi.

Mbese ngo yashyizeho indirimbo ashingiye ku mudiho w'indirimbo yagiye asohora abantu bagakunda. Ati 'Bashonje bahishiwe.'

King James yavuze ko Album ye yayise 'Ubushobozi' kubera ko indirimbo ziriho zose zivuga ku rukundo n'ibyishimo. Ikindi ngo kuri Album hariho indirimbo yitwa gutya.

Ati 'Urukundo rufite ubushobozi bwose bushoboka. Kuko ibintu birimo urukundo bigenda neza, ibintu birimo urukundo amahoro aba ahari. Mbese, urukundo rufite ubushobozi bwinshi cyane. Rero n'aho havuye ikintu cy'uko nayita 'Ubushobozi' [Album]. Ubushobozi busobanuye Album yose.'

Uyu muhanzi yavuze ko atazahita akora igitaramo cyo kumurika iyi Album, ahubwo azabanza gutangaza uburyo bwo kuyigurisha, aho abantu bashobora kwifashisha Mobile Money na Airtel Money bakayigura ku mafaranga 5 000 Frw.

Yavuze ko ashaka kubanza gucuruza iyi Album abantu bakamenya indirimbo mbere y'uko ategura igitaramo cyo kuyimurika. 

King James avuga ko azabanza gusohora 'Audio' hanyuma amashusho yazo akazagenda ayakora gacye gacye.

King James yatangaje ko yahinduye itariki yari kuzamurikiraho Album ye ya karindwi yise "Ubushobozi"

King James yavuze ko abantu bazabasha kugura Album ye bifashishije Mobile Money na Airtel Money 

Uyu muhanzi avuga ko yakoze uko ashoboye indirimbo 15 ziri kuri Album ye azikora ajyanishije n'umudiho w'indirimbo zitandukanye yagiye asohora abantu bakunze

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UBUDAHWEMA' YA KING JAMES

">
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA KING JAMES

 ">

VIDEO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110134/king-james-yahinduye-itariki-yo-kumurika-album-ahishura-imiterere-yayo-video-110134.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)