Ku isaha ya saa tatu kuri uyu wa Gatanu nibwo habaye impanuka ya gaz yaturitse ubwo umukobwa yari agiye guteka maze ikangiza ibikoresho bitandukanye byo mu nzu.
Iyi mpanuka ya gas yabereye mu murenge wa Kimisagara, nkuko amashusho ya isano tv abyerekana.Umukobwa witwa Mizero Yvette waturikanwe na gas yavuze ko ibi byabaye ubwo yari agiye guteka maze ayicanye yumva mu itangiye gucumba umwotsi ,nibwo yahise asohoka abwiye abaturage ngo bamufashe ihita iturika inzu yose itangira gushya. Bahise bahamagara polisi, ariko kubera ko batuye ahantu hatagera kizimyamoto, byasabye ko abaturage bifashisha amazi kugirango bahashye uyu muriro.
Abaturage batangaje ko iyi mpanuka ya gas ntamuntu yahitanye, uretse ibikoresho byose byo mu nzu byahiriyemo mu buryo buteye ubwoba.
Source : https://yegob.rw/kimisagara-gaz-iturikanye-abantu-ibibaye-biteye-ubwobavideo/