Bavuga ko amakuru bafitiye ibimenyetso ahamya ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kirwa Nzaramba Jean Bosco yayitaye mu kabari agiye kunywa inzoga tariki 26 Nzeri 2021.
Umwe muri abo baturage utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati 'Dufite amakuru ko ikashi yayitaye mu kabari kuko akunda kunywa akarenza urugero.'
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kirwa Nzaramba Jean Bosco ahakana ibyo aba baturage ayoboye bamushinja, avuga ko nta kashi yigeze avana mu biro, ko abayibye bashobora kuba ariho bayivanye.
Yagize ati 'Ubu ibyiciro byararangiye, nta muturage turima serivisi kubera iyo mpamvu, usibye raporo z'Umurenge gusa duteraho ikashi.'
Nzaramba akekako mu bamutangaho ayo makuru harimo Umukuru w'Umudugudu aherutse kweguza mu minsi yashize.
Gitifu w'Umurenge wa Kayenzi Mandera Innocent, yavuze ko bandikiye uyu mukozi bamusaba ibisobanuro, kugeza uyu munsi akaba atarasubiza.
Ati 'Ibyumweru bibiri birarangiye nta muturage ubona serivisi, twabimubajije mu nyandiko yanze gusubiza.'
Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thaddée avuga ko batangiye gukurikirana iki kibazo, akavuga ko bategereje raporo Gitifu w'Umurenge wa Kayenzi azatanga.
Ati 'Ikibazo kiracyari mu iperereza ibikurikiraho tuzabimenya.'
Bamwe mu bakorana na Nzaramba bavuga ko yigeze guhagarikwa ku kazi kubera imyitwarire mibi, amara igihe kinini, mu myaka ishize nibwo yongeye gusubizwa mu kazi.