Ikaziye ya Amstel, igitebo cy'imbuto : Impano Guv.Habitegeko yahawe na mugenzi we wa Cibitoke #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni uruzinduko rwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021 aho Guverineri Habitegeko Francois yambutse akajya kubonanira na mugenzi we Col Bizoza Carême ku mupaka wa Ruhwa mu Ntara ya Cibitoke.

Uriya mupaka wa Ruhwa uhana imbibi n'Akarere ka Rusizi akaba ari ho aba bayobozi b'Intara zihana imbibi bahuriye ndetse n'itsinda ry'abayobozi bari bayoboye.

Mu biganiro bagiranye, ba Guverineri bombi, barebeye hamwe uko abaturage b'izi Ntara babana neza dore ko ngo ari nk'abavandimwe nubwo imibanire yabo yahungabanyijwe n'ibibazo bimaze iminsi biri hagati y'u Rwanda n'u Burundi.

Ibi biganiro bitari bikunze kubaho by'umwihariko muri iyi myaka itandatu ibihugu bimaze bidacana uwaka, ngo byabaye intangiriro ngo kuko aba ba Guverineri bombi bazajya bahura bakaganira mu gihe ari ngombwa.

Muri ibyo biganiro hatanzwemo ibitekerezo biganisha ku gukemura ikibazo cy'uyu mupaka, harimo no kuba ku nkombe z'uru ruzi haterwa imigano kugira ngo mu gihe uyu mugezi wakwimuka, urubibi ntiruhinduke.

Guverineri Habitegeko yavuze ko we na Bizoza bemeranyije kuzajya bahura rimwe buri mezi atandatu na ho Meya wa Rusizi na Musitanteri wa Komini Rugombo bagahura rimwe mu mezi atatu.

Yagize ati 'Twahuye kugira ngo tuganire nk'abayobozi b'izi ntara zombi. Murabizi Abanyarwanda n'Abarundi dusangiye byinshi, dusangiye umuco, barema amasoko barashyingirana. Twagira ngo tuganire turebe uko twasubukura ibiganiro bikajya biba buri gihe rimwe na rimwe byadufasha no kwirinda ibibazo by'imipaka twavugaga.'



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ikaziye-ya-Amstel-igitebo-cy-imbuto-Impano-Guv-Habitegeko-yahawe-na-mugenzi-we-wa-Cibitoke

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)