Icyo Perezida Kagame yavuze ku burenganzira bw'ababana bahuje Igitsina-VIDEO #rwanda #RwOT

Uyu muryango uvuga ko amakuru washingiyeho muri iyi raporo yavuye mu nkuru yakozwe n'ikinyamakuru 'Vice' igaruka ku birego by'abantu batavugwa amazina, bavuze ko bahohotewe mu bihe bitandukanye bikitirirwa Leta.

VIDEO: ICYO PEREZIDA PAUL KAGAME AVUGA KU BATINGANYI (ABARYAMANA BAHUJE IGITSINA)

Bamwe mu baryamana bahuje igitsina bakomeje kugenda batangaza ko nta na rimwe Leta yigeze ibahohotera cyangwa ngo bimwe uburenganzira kuri serivise zimwe na zimwe zigenewe buri muturarwanda wese.

Nubwo bimeze bityo, ku rundi ruhande ntibakirwa neza nk'abantu nk'abandi muri sosiyete ku buryo bamwe bibatera imfunwe cyangwa se kumva ko haricyo bacumuye.

Nabonibo Albert wemera ko aryamana nuwo bahuje Igitsina. Photo Igihe

Ubwo yari muri Rwanda Day kuwa 24 Nzeri 2016, i San Francisco Nyakubahwa Paul Kagame perezida w'u Rwanda yabajijwe uko uburenganzira bwababana bahuje igitsina bwubahirizwa mu Rwanda.

Uwamubajije iki kibazo yagize ati "Nyakubahwa perezida, wakoze byinshi byiza mu guteza imbere abagore mu Rwanda kandi bafite imbaraga ndetse barashoboye. nibazaga nti umuryango wababana bahuje igitsina (LGBTQ) waba ufite umwanya mu hazaza hu Rwanda?"

Perezida yamusubije ko ababana bahuje igitsina batigeze baba ikibazo ndetse ko na Leta idateganya kubabonamo ikibazo.

Ati"Umuryango wababana bahuje igitsina (LGBT) ntiwigeze uba ikibazo cyacu, ndetse nti tunateganya kubigira ikibazo."

Yakomeje avuga ko hari ibibazo byinshi igihugu kikiri guhangana nabyo ati" Turacyari guhangana nibibazo bitandukanye, nkuko nabivuze haruguru, buri muntu wese agomba kwisangamo agatanga umusanzu we. nkuko nabivuze, buri wese akaberaho mugenzi we, tugafashanya kandi buri wese akabaho yisanzuye. nkuko nabivuze, LGBT (Ababana bahuje igitsina) ko batigeze baba ikibazo kuri twe, nange sinshaka kubigira ikibazo".

Ababana bahuje igitsina bavuga ko sosiyete itarabakira nkabantu nkabandi

VIDEO: ICYO PEREZIDA PAUL KAGAME AVUGA KU BATINGANYI (ABARYAMANA BAHUJE IGITSINA)

Bamwe mu babana bahuje igitsina bo bavuga ko aho ibintu bigeze, Leta ikwiye guhaguruka ikigisha Abanyarwanda uburenganzira bw'abaryamana bahuje ibitsina, kuko ari ho hakiri icyuho cy'abantu bayitukisha bavuga ko ibarenganya, nyamara barenganyijwe n'abantu ku giti cyabo.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/icyo-perezida-kagame-avuga-kuburenganzira-bwababana-bahuje-igitsina-video

Post a Comment

0 Comments