Ibyo uyu munyarwandakazi akorera umugabo we wacitse amaguru n'ukuboko byakoze abantu ku mutima (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi Si nta muntu utifuza gukundwa cyangwa ngo akunde, buri gihe hari abazaguca intege , ariko kwihangana no gukomera niyo ntwaro ikomeye mu buzima.

Uyu mubyeyi witwa Oliva akomeje kwerekana urukundo rudasanzwe yakunze umugabo we utagira amaguru n'ukuboko kumwe, aho akora ibishoboka byose akamwitaho kandi benshi baramuzaga gushakana na we.

Andrew avuga ko yavutse ameze nk'abandi bana ,ariko ntiyabasha kujya mu ishuri kubera ibibazo byubukene, ageze mu kigero cy'imyaka 15 yaje gufatwa n'uburwayi bw'ibisebe bidakira, byaje kuvamo kanseri yatumye abura zimwe mu ngingo ze, aho yabuze amaguru ye n'ukuboko. Kuva ubwo yahise agira ubumuga aho kuri ubu agenda ari uko bamuteruye.Ibi byose abifashwamo n'umugore we umubaha hafi,akamukorera buri kimwe.Oliva avuga ko ubwo yashakanaga nuyu mugabo abantu benshi bamuhaye urw'amenyo bamubuza ko babana.Kuri we avuga ko amukunda cyane ndetse azamukorera ubushoboka byose kugeza ku iherezo ryabo.



Source : https://yegob.rw/ibyo-uyu-munyarwandakazi-akorera-umugabo-we-wacitse-amaguru-nukuboko-byakoze-abantu-ku-mutima-video/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)