Guhagarara kwa WhatsApp, Facebook na Instagram byari nko guhagarara k'ubuzima kuri bamwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 04 Ukwakira 2021 imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp, Facebook na Instagram zahagararaga, benshi bacitse ururondogoro, buri wese agerageza kureba niba ikibazo cyabaye kuri telefone ye cyangwa mudasobwa ye.

Bamwe bibazaga impamvu bandika ubutumwa ntibugende, ndetse ntibabashe kwakira n'ubw'abandi babandikiye, abandi bibaza niba ari ikibazo cya internet ariko bakibaza impamvu imbuga zimwe zifunguka ariko izindi ntizifunguke. Hari abandi basibye byinshi mu byo bari bafite nko kuri WhatsApp bakeka ko wenda ishobora kuba hariho ibintu byinshi byayiremereye bikayibuza gufunguka. Hari n'abahinduye iri koranabuhanga muri telefone zabo bakongera kurisubizamo kugira ngo barebe ko rikora kuko bibwiraga ko iryo bafitemo rishaje, ariko byose biba iby'ubusa. bikomeza kuyoberana, cyane ko benshi babonaga bafitemo internet ihagije.

Uku kugaragara basa n'abataye umutwe ni kimwe mu bigaragaza uburyo izi mbuga nkoranyambaga cyane cyane nka WhatsApp zikomeje kwigarurira abantu batari bake, dore ko benshi banazifashisha mu kazi kabo ka buri munsi bakabasha kwinjiza amafaranga, kuvugana n'abakiriya, bakabasha gutumanaho aho baba baherereye hose ku Isi, mu kanya gato kandi ku giciro gihendutse, ku buryo guhagarara kwazo kwateje abatari bake igihombo gikomeye.

Izi mbuga nkoranyambaga zarushijeho kuba ingirakamaro by'umwihariko murii ibi bihe bya Covid-19 aho abantu basabwaga gukorera mu rugo ariko bagakomeza guhanahana amakuru.

Mu gihe buri wese yabanje kwibaza icyabaye kuri iri tumanaho rye, ikibazo cyaje kumenyekana ko atari icy'umuntu ku giti cye, ahubwo ko ari rusange, ndetse ko cyabaye ku isi yose.

Ba nyiri izi mbuga nkoranyambaga bifashishije ubundi buryo butandukanye bw'itumanaho, basobanura ko habayemo ikibazo ku rwego rw'Isi cyatumye zitarimo gukora, ariko ko barimo kugisuzuma no kugikemura, basaba abazikoresha kwihangana.

Mu Rwanda ahagana saa sita z'ijoro nibwo izi mbuga nkoranyambaga zongeye gukora, benshi bishimira ko zigarutse, dore ko bamwe bari batangiye no kwibaza niba bashobora kubaho nk'uko babagaho mbere zitaraza, ariko bamwe bakumva bidashoboka.

We're now back and running at 100%.

💚 Thank you to everyone around the world today for your patience while our teams worked diligently to restore WhatsApp. We truly appreciate you and continue to be humbled by how much people and organizations rely on our app every day. 💚

— WhatsApp (@WhatsApp) October 5, 2021




source : https://ift.tt/3uGwiUB
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)