Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l'Est na Heroes FC yatangiye yitwara neza mu mikino ibanza ya ¼ cy'irangiza y'icyiciro cya kabiri mu bagabo #rwanda #RwOT

Imikino ibanza ya kimwe cya kane cy'irangiza cy'imikino yo mu kiciro cya kabiri yo guhatanira gukina ikiciro cya mbere 2021-2022 yakinwe kuri iki cyumweru tariki 3 Ukwakira 2021, ni imikino ine yabereye mu bice bitandukanye by'igihugu yasize hatsinzwe ibitego 11 harimo bitanu Gicumbi FC yatsinze Kirehe FC.

Duhereye ku mikino wabereye kuri Sitade ya Gicumbi, aho iyi kipe yo muri ako karere yegukanye itsinzi y'umukino ubanza ku bitego 5-1 cya Kirehe FC, ku ruhande rwa Gicumbi FC ni ibitego byatsinzwe na Nsengayire Shadad,Dusange Bertin, Peter ,Okenge Lulu Kevin ndetse na Telesphore mu gihe ku ruhande rwa Kirehe FC igitego kimwe cyatsinzwe na Niyodusenga Emmanuel bakunda kwita Doumbia.

Undi mukino wabye ni uwahuje ikipe ya Etoile de l'Est na Rugende FC, uyu mukino wo wabereye mu karere ka Ngoma mu ntara y'i Burasirazuba, ni umukino warangiye ari igitego kimwe ku busa, iyi kipe itozwa na Banamwana Camarade yatsindiwe na Kibengo Jimmy uzwi nka Jimmy Mbaraga muri shampiyona ya hano mu Rwanda.

I Nyamirambo ku mumena, ikipe ya Vision FC yatsindiwe kuri iki kibuga na Heores FC igitego kimwe ku busa, ni igitego cyatsinzwe na Ndizeye Alfred.

Mu karere ka Nyamagabe Amagaju yari buhakirire ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle y'i Rubavu ariko uyu mukino ntabwo wahabereye bitewe n'imvura nyinshi, wahise wimurirwa kuri Sitade y'akarere ka Huye, uyu mukino warangiye ikipe y'Amagaju atsinze ibitego bibiri kuri kimwe VJN,

Nyuma y'iyi mikino ibanza yabaye kuri iki cyumweru, biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izaba kuya 06 Ukwakira 2021 hashakishwa amakipe abiri azakina ikiciro cya mbere mu mwaka w'imikino wa 2021-2022.

Muri rusange uko imikino ibanza ya ¼ cy'irangiza cya shampiyona y'u Rwanda y'icyiciro cya 2 yarangiye:

Gicumbi FC 5 -1 Kirehe FC
Etoile de l'Est 1-0 Rugende FC
Vision FC 0-1 Heroes FC
Amagaju FC 2-1 Vision JN

The post Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l'Est na Heroes FC yatangiye yitwara neza mu mikino ibanza ya ¼ cy'irangiza y'icyiciro cya kabiri mu bagabo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/gicumbi-fc-amagaju-fc-etoile-de-lest-na-heroes-fc-yatangiye-yitwara-neza-mu-mikino-ibanza-ya-%C2%BC-cyirangiza-yicyiciro-cya-kabiri-mu-bagabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gicumbi-fc-amagaju-fc-etoile-de-lest-na-heroes-fc-yatangiye-yitwara-neza-mu-mikino-ibanza-ya-%25c2%25bc-cyirangiza-yicyiciro-cya-kabiri-mu-bagabo

Post a Comment

0 Comments