Dele Alli yasohokanye umukobwa w'umutoza Pep Guardiola bari mu rukundo [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wo hagati wa Tottenham, Dele Alli, yasohokanye n'umukobwa w'umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola,ahakundwa n'ibyamamare basangira ikawa n'amazi.

Uku gusohokana kwa Maria Guardiola na Dele kubayeho nyuma y'amezi atanu bavuzwe ko bakundana nyuma yo kugaragara basomanira mu kabyiniro.

Muri Gicurasi uyu mwaka, uyu mukinnyi wa Spurs, ufite imyaka 25, yagaragaye asoma umukobwa mukuru wa Pep Guardiola mu kabari hejuru batitanye ku bari babahanze imboni.

Urukundo rwakomeje kuba ibihuha ariko amafoto agaragaza aba bombi basohokanye yongereye ibirungo mu nkuru y'urukundo rwabo.

Muri Gashyantare,byavuzwe ko Dele yahungabanyijwe no gutandukana n'umukunzi we bari bamaranye imyaka itanu, Ruby Mae,ndetse byavuzwe ko batandukanye bashwanye bikomeye.

Pep Guardiola hamwe n'umugore we Cristina Serra bafite abana batatu barimo uyu Maria w'imyaka 20, Marius w'imyaka 18 na Valentina w'imyaka 13.

Mu mafoto yashyizwe hanze,uyu mukobwa w'umutoza wa Manchester City yari imbere ya Dele batwaye ikawa bari baguze ahitwa Starbucks mu mujyi wa London rwagati, nyuma yo kuva muri Restaurant ya Novikov na Bar,iri hafi y'umuhanda wa Berkeley.

Ahitwa West End ni ahantu hazwi cyane hakunda gusohokerwa n'ibyamamare bitandukanye birimo abakinnyi b'umupira w'amaguru muri Premier League,ndetse hasohokeye ibyamamare nka Justin Bieber, Anthony Joshua, Drake na Novak Djokovic.

Nyuma yaho, Dele,n'umukunzi we binjiye mu modoka yari ibategereje irabatwara. Hari amakuru yavuze ko Dele yashakaga umukunzi ku rubuga ruhuriraho abashaka gukundana n'ibyamamare rwa Raya nyuma yo gutandukana n'umukunzi we.







Delle Alli ari mu rukundo na Maria,umwana w'imfura wa Guardiola



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/dele-alli-yasohokanye-umukobwa-w-umutoza-pep-guardiola-bari-mu-rukundo-amafoto

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)