Col Mamady Doumbouya wahiritse ubutegetsi muri Guinea yarahiye nka Perezida w’inzibacyuho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Col Doumbouya watorejwe akanakorera igisirikare cy’u Bufaransa mu bihugu birimo Afghanistan, yayoboye itsinda ryafunze Perezida Condé ku itariki ya 5 Nzeri, ahita anatangaza ko igisirikare kiyobowe n’itsinda ryari rimaze gufata ubutegetsi, ari na we wari urikuriye.

Uyu mugabo w’imyaka 41, yatangaje ko intego ze ari ukuvugurura itegeko rigenga amatora muri icyo gihugu, agahangana na ruswa, akavugurura akanama gashinzwe amatora ndetse akanashyira imbaraga mu gutegura amatora azasubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile.

Uyu mugabo ntabwo yatangaje igihe inzibacyuho ye izamara, ariko itangazo ryasohowe n’igisirikare ryavuze ko mu matora azakurikira, Perezida w’inzibacyuho atemerewe kwiyamamaza.

Umuryango w’Ubukungu uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba, ECOWAS, wari wasabye ko amatora yazakorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu, ndetse unasaba ubutegetsi kurekura Perezida Condé w’imyaka 83 ufunzwe n’igisirikare.

Alpha Condé yigometse ku butegetsi igihe kinini muri Guinea, kugera ubwo atorewe kuyobora icyo gihugu mu 2010 ndetse anongera guhabwa indi manda mu 2015.

Ibintu byahinduye isura mu 2020, ubwo yahinduraga Itegeko Nshinga kugira ngo abone uko yongera kwiyamamaza, ibintu byateye imvururu zidasanzwe ndetse zikagwamo n’abaturage, bamushinje kwikubira ubutegetsi nyamara nta tandukaniro yazanye ugereranyije n’abamubanjirije, kuko ibikorwa bya ruswa, ubukene n’ibindi nk’ibyo byarushijeho kwiyongera.

Col Mamady Doumbouya wahiritse ubutegetsi muri Guinea yarahiriye kuyobora icyo gihugu mu nzibacyuho



source : https://ift.tt/3FafpXo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)