APR FC itsinze Gicumbi FC, Police FC inyagira... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa gatandatu habaye imikino igera kuri ine, aho Kiyovu Sport yatsinze Gorilla FC igitego kimwe ku busa, Marine itsindwa na Gasogi United igitego kimwe ku busa, naho Espoir FC itsindwa na As Kigali ibitego 2 ku busa. Kuri uyu munsi hari hateganyijwe nabwo imikino igera kuri ine, harimo n'umukino wa APR FC ifite igikombe cya Shampiyona giheruka, yatsinze Gicumbi FC ibitego 3-1.

Etincelles FC yanganyije  na Rutsiro FC ubusa ku busa, Musanze FC ifatanya n'imvura mu gutsinda Bugesera FC ibitego 3-1, naho Etoile de L'est ihabwa ikaze mu kiciro cya mbere na Police FC iyitsinda ibitego 3 ku busa.


APR FC yatangiye urugendo rwo gushaka igikombe cya gatatu cyikurikiranya

Uyu munsi usize Police FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 3 ariko izigamye ibitego 3 naho Musanze FC na APR FC zirayikurikira n'amanota 3 n'ibitego bibiri zizgamye. Etoile de L'est niyo ya nyuma ifite ubusa bw'inota ndetse n'umwenda w'ibitego bitatu.

Umukino wa Etincelles FC na Rutsiro FC niwo utabonetsemo igitego, mugihe umukino wa APR na Gicumbi FC n'umukino wa Etoile de L'est na Police FC ariyo yabonetsemo ibitego byinshi bigera kuri 4. Marine FC na Espoir FC nizo kipe zatsinzwe kuri uyu munsi kandi zakiriye imikino yazo.


Lamini Moro na Niyonzima Olivier bakiniye As Kigali umukino wabo wa mbere 

Uyu munsi wa mbere wa shampiyona kandi wabonetsemo ibitego 16 bivuze ko ari ibitego 2 kuri buri mukino.


Youssef Rharb ni we watsinze igitego gufungura uyu mwaka w'imikino

Bimwe mu byaranze uyu munsi harimo Koroneri ya Hakizimana Muhadjiri yateye yijyanamo, ubwo Police FC yatsindaga igitego cya kabiri ndetse n'ikibuga cya Musanze FC cyanyagiwe kijengamo amazi kuburyo abenshi bibajije impamvu kigikoreshwa. Umunsi wa Kabiri wa shampiyona uzakomeza kuri uyu wa kabiri no ku wa watatu.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110972/apr-fc-itsinze-gicumbi-fc-police-fc-inyagira-etoile-de-lest-iyobora-urutonde-rwa-shampiyon-110972.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)