Abapolisi b’u Rwanda bahaye imyenda n’inkweto abakuwe mu byabo muri Sudani y’Epfo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w’iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera, ni we washyikirije ibi bikoresho abaturage mu izina ry’itsinda ry’abapolisi abereye umuyobozi. Ni igikorwa kijyanye na gahunda yo gufasha abaturage.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira igikorwa cyo gutanga iyi myenda n’inkweto cyakurikiwe n’igikorwa cy’umuganda rusange aho abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bifatanije n’abapolisi bo mu gihugu cya Sudani y’Epfo basukura hafi ya sitasiyo ya Polisi iri ahitwa Yei.

Iyi sitasiyo ya Polisi isanzwe ikora ibikorwa by’umutekano aho ikemura ibibazo by’impunzi ziri mu nkambi ebyiri ziri hafi aho. Mu gikorwa cyo gutanga imyenda n’inkweto kandi hatanzwe ubutumwa bugamije gukangurira abagore kurwanya kanseri y’ibere, kongerera ubushobozi abagore, kurengera abana, kurwanya ishyingirwa ry’abana b’abakobwa bakiri bato ndetse abaturage banakangurirwa kugira uruhare muri gahunda zo kurwanya amakimbirane no guharanira amahoro.

SSP Masozera yagize ati “Abana b’abakobwa bugarijwe n’ibibazo bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, muri iryo hohotera harimo gushyingirwa bakiri bato kandi bagashyingirwa ku gahato. Nk’ababyeyi b’abagore mugomba guha icyizere abana banyu b’abakobwa, mukabarinda, mukanabakangurira kujya kwiga.”

Abagore na bo bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura na zo mu buzima harimo ibibazo bahura na byo babyara, agahinda gakabije ndetse no kwiyahura.

SSP Masozera yakanguriye abagore kurenga ku mahame y’umuco atuma bashyingira abana b’abakobwa bakiri bato ahubwo bagaharanira kurwanya iryo hohotera rishingiye ku gitsinda n’irindi hohotera rya kiremwa muntu.

Dr. Joseph Ndamiye Rugazura, umuyobozi w’itsinda ry’abaganga b’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro(FPU-3) yagaragarije abagore ibimenyetso bya kanseri y’ibere harimo kubyimba igice cy’ibere, kubabara ibere, abakangurira kujya bihutira kugaa ivnuriro ribegereye kugira ngo basuzumwe igihe babonye bene ibyo bimenyetso.

Abahawe imyenda ni abakuwe mu byabo mu bice byarimo umutekano muke
Abagore bashyikirizwa inkunga y'imyenda n'inkweto bagenewe n'Abapolisi b'u Rwanda



source : https://ift.tt/3mY6i3G
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)