Yararashwe bimuviramo ubumuga: Bwimba mu icuraburindi ku bw’ibitero bya FLN ya Rusesabagina - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igitero cyabaye tariki ya 15 Ukuboza 2018 gikorerwa ku bantu batandukanye bari mu modoka ya sosiyete ya Alpha yari ivuye i Rusizi yerekeza i Kigali.

Iyi modoka ubwo yari igeze muri Nyungwe rwagati nibwo yahuye n’abasirkare ba FLN batambitse ibiti mu muhanda rwagati bahita batangira kubarasa.

Mu barasiwe muri iyi modoka bamwe barapfuye abandi basigaye bafite ubumuga batewe n’amasasu barashweho icyo gihe, ubu ntacyo bakibasha kwimarira nyamara bari bazima.

Muri abo harimo Bwimba Vianney, umusore wari ukiri muto ageze mu gihe cyo gukora cyane akiteza imbere, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko mbere yari umushyushyarugamba akorana n’ibigo bitandukanye.

Ubwo yaraswaga ngo yari amaze iminsi akorera i Rusizi nuko afata umwanzuro wo gutaha agasangira iminsi mikuru n’umuryango we.

Ati “ Twaje tuje mu minsi mikuru nk’abandi bose tugeze muri Nyungwe dusanga baduteze igico, twasanze hari imodoka za mbere zahageze kuko twe twaje turi nko mu modoka ya gatatu, tukimara kuhagera dusanga baduteze imodoka barayirasa iyacu twari turimo baraduhagaritse umushoferi abona barashe umuntu ahita asubira inyuma.”

Yakomeje agira ati “ Baraturashe imodoka isubira inyuma arongera arayigarura, baturashe tugenda baturasa tugaruka imodoka ibura uko ihagarara irenga umuhanda igwa mu manga, iguyemo kuko bari bamaze kuturasa nkanjye bandashe amasasu atatu ahantu hamwe mu kuguru sinabyumvise kuko amaraso yari ashyushye.”

Yakomeje avuga ko abari bazima bahise baca mu kirahure cyo kwa shoferi abashoboye barirukanka abandi bihisha aho hafi, we kuko yavaga amaraso menshi hari umukobwa bari bari kumwe witwa Alice wahise ufata umupira amuhambira mu itako aho yavaga amaraso menshi, yumvise nawe abo muri FLN baza babegera ahita yiruka Bwimba we ngo yarikuruye yihisha mu byatsi.

Nyuma y’iminota mike Ingabo z’u Rwanda zahise zihasesekara zitangira kurasa abarwanyi ba FLN bagira ubwoba bariruka, ngo zahise zitangira gutanga ubufasha bw’ibanze ku bantu bari bakomeretse cyane zibakura mu bihuru zibashyira ahantu heza bategereza imbangukiragutabara.

Ati “Ndashimira cyane Ingabo z’u Rwanda kuko iyo bataza kuhagera ubu twe tuba twarabaye amateka, ni abantu bo gushimirwa cyane.”

Bwimba yavuze ko hahise haza imbangukiragutabara ijyana abakomeretse ku bitaro bya Kigeme, ngo bakimutwara kuko amaraso menshi yari yamushizemo ngo yari yataye ubwenge.

Aha bahavuye bajya kuvurirwa muri CHUB i Butare aho yamaze amezi atanu aza koherezwa ku bitaro byegereye iwabo kugira ngo akomeze gukurikiranwa n’abaganga.

Ibitero bya FLN byamuteye ubumuga

Iyo uganira na Bwimba ukamubaza ku ngaruka ibitero bya FLN byamugizeho ahita asa n’ugiye mu yindi si ya kure bitewe n’uburyo yari umusore w’imbaraga ukora cyane ngo yiteze imbere none ngo kuri ubu imyaka ibaye itatu ari iwabo agendera mu mbago.

Ati “ Ingaruka ya mbere mbi byangizeho ubu uyu ubaye umwaka wa gatatu nta kazi, nicaye iwacu ndi umusore ugomba kubaka nkagira n’abandi bankomokaho kandi bari ahantu heza, mbere nari umushyushyarugamba nkorana n’ibigo nyinshi bitandukanye none ubu nabaye ikimuga.”

Yakomeje avuga ko ingaruka ya kabiri ari uko byamugabanyije umuhate n’imbaraga yari afite mu kwiteza imbere ubu ngo yitereye icyizere bitewe n’ubumuga yagize.

Ati “ Ubu urumva nyine nk’umuntu ucumbagira urabona nari nsanzwe ndi mu buzima busanzwe nkorana imbaraga none ubu hari ibyo ntakora, nitereye icyizere, ntakaza n’ubudahangarwa bwanjye nsigaye nisuzugura kuko ntabwo nshobora guhagarara nibura iminota 30.”

Yakomeje avuga ko kandi yatakaje igihe ngo kuko imyaka irenga itatu amaze yicaye adakora yakabaye ageze kuri byinshi, yavuze ko kandi mu buryo bw’amafaranga nabwo yatakaje menshi yamugenzeho yivuza na n’ubu akaba akimugendaho kuko arya atakoze.

Ati “ Ubu ukeneye abantu b’imbaraga njye sinazamo, nanone mu mitekerereze natakaje ikintu kinini kuko kubona umuntu umwe babiri batatu bagupfiriye iruhande ubwonko bwawe ntabwo bwongera gukora neza nka mbere.”

Bwimba abona Rusesabagina nta bumuntu afite

Bwimba avuga ko iyo yumvise Rusesabagina avuga ko ibi bitero atabigizemo uruhare, ngo abona adafite ubumuntu bitewe n’ibyamubayeho we na bagenzi be.

Ati “ Ahakanye ko nta cyabaye kandi hari abapfuye hakabaho n’inkomere, icyo gihe aba atakaje ubumuntu muri we, njye numva icyo kintu atakagitekereje ahubwo akavuga ko babikoranye ubujiji, naho kuvuga ko nta cyabaye aba yirengagije abababaye nkatwe.”

Icyifuzo cya Bwimba kuri Rusesabagina n’abo bareganwa

Bwimba avuga ko icyo yifuza kuri Rusesabagina yagisaba ubutabera ngo nibura rumuhannye we na bagenzi be byamunyura kandi bikabera isomo n’abandi batekereza nkawe.

Ati “ Reka njye mvuge igikwiriye kuko mvuze icyo nifuza nakwifuza nk’umuntu kuko iyo ubabaye wanakwifuza nabi, icyo mbona gikwiriye urabona nk’iyo uri umubyeyi umwana bakamukubita agakubitirwa hanze, iyo aje ukamuhorera cyangwa ugahana uwumukoreye ikosa wa mwana aba aruhutse natwe rero icyo twifuza ni uko tubona ubutabera kuko barabizi ko twagize ingaruka z’ibitero byabo kandi bizanagira ingaruka no ku badukomokaho.”

Yavuze ko icyo yifuza ari uko ababigizemo uruhare bose baryozwa amakosa yabo kugira ngo n’abandi bafite icyo gitekerezo bibavemo bumve ko hari itegeko rizabagonga.

Yavuze ko yumvise ko Rusesabagina bamurekuye yatekereza nabi cyane bitewe n’ubumuga umutwe yari ayoboye wamuteye.

FLN yarashe ku modoka z’abaturage muri Nyungwe ikanagaba ibitero mu Karere ka Nyaruguru, ni umutwe w’ingabo zishamikiye ku mpuzamashyirahamwe ya MRCD yayoborwaga na Rusesabagina Paul watawe muri yombi umwaka ushize.

Uyu mutwe wagiye ugaba ibitero bitandukanye ku baturage bisiga icyenda babiguyemo naho abandi babikurijemo kubura ubuzima abandi bahura n’ubumuga, hari n’abandi benshi bahatakarije imitungo irimo inzu, ibinyabiziga byatwitswe n’ibindi.

Rusesabagina n’abandi 20 bareganwa ubu bari kuburanishirizwa mu Rukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi. Urubanza rwabo ruzasomwa ku wa 20 Nzeli 2021.

Bwimba Vianney ni umusore ufite imyaka 29 uvuka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama wamugajwe n'ibitero bya FLN



source : https://ift.tt/3A3V6I4

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)