Urupfu rwa Jay Polly rwatumye umuhanzi Christopher agira icyo abaza Urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko Jay Polly yitabye Imana maze Urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa(RCS) rugatangaza ko yari yanyweye Alcool yifashishwa mu kogosha, umuhanzi Muneza Christopher yibajije icyo uru rwego rukora kugira ngo rwite ku bagororwa bafite ibibazo by'umuzima bwo mu mutwe.

Ku wa Kane w'iki Cyumweru tariki ya 2 Nzeri 2021 nibwo inkuru mbi yatashye mu muryango w'imyidagaduro ivuga ko umuraperi Jay Polly yitabye Imana.

Ni nyuma y'uko yari akuwe muri gereza ya Mageragere aho yari afungiwe arembye, yagera ku bitaro bya Muhima agahita apfa.

Nyuma y'amasaha make yitabye Imana, Urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa(RCS) rwatangaje ko uyu muraperi yaba yishwe na Alcool yifashishwa mu kogosha muri gereza ya Mageragere ndetse ko yayisangiye n'abandi babiri.

Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, Muneza Christopher yabajije uru ruwego uburyo bacungamo ubuzima bw'abantu bafite ikibazo cyo mu mutwe.

Yagize ati 'ariko ubundi ni ubuhe buryo RCS (Rwanda Correctional Service) ikoresha mu kwita ku bibazo byo mu mutwe by'abagororwa?'

Muneza Christopher kandi yakomeje anasaba ko abo bireba bakwiye gushaka uburyo iki kibazo gikurikiranwa, abagororwa bakajya bitabwaho ku baba bafite icyo kibazo.

Ariko ubundi ni ubuhe buryo #RCS ikoresha mu kwita kuri mental health y'abagororwa? Please tag people in charge🙏🏾

â€" Christopher Muneza (@TopherMuneza) September 3, 2021

Muneza Christopher yibajije uko RCS yitaba ku imfungwa zifite ibibazo byo mu mutwe
Jay Polly yapfuye bitunguranye



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/urupfu-rwa-jay-polly-rwatumye-umuhanzi-christopher-agira-icyo-abaza-urwego-rushinzwe-imfungwa-n-abagororwa

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)