Safari George wabaye ikimenyabose mu Rwanda kubera amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyamba yanize DASSO hafi yo kumuheza umwuka, yagejejwe imbere y'urukiko ku wa Mbere tariki 07 Nzeri 2021.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Safari George gufungwa by'agateganyo iminsi 30 ngo kubera impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora ibyaha akurikiranyweho ndetse no kugira ngo atazatoroka ubutabera.
Uyu munsi tariki 09 Nzeri, Urukiko rw'Ibanze rwa Nyagatare rwategetse ko Safari afungwa by'agateganyo iminsi 30 kubera uburemere bwa ziriya mpamvu zatanzwe n'Ubushinjacyaha.
Safari yaburanye avuga ko yirwanagaho
Mu rubanza rw'ifunga ry'agateganyo, Ubushinjacyaha bwavuze ko Safari n'umushumba we bahuye inka 14 ze bakajya kuziragira mu mbago z'ikigo cya Gisirikare kandi bitanemewe kujyana amatungo mu gasozi.
Ngo ubwo inzego zajyaga mu mukwabo wo gufata ziriya nka, abashumba ba Safari bahise bakizwa n'amaguru bituma abayobozi bazirongoora kugira ngo ba nyirazo bigaragaze.
Ngo ako kanya Safari yahise azana n'abasore bane ariko n'umushumba we witwa Mugabo Samuel ngo aza kunyura inyuma atangira guhohotera Umu-DASSO witwa Bizimana Aloys ako kanya Safari na we ahita ajya gushorera inka ngo batazijyana.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko DASSO yahise yihutira kujya gufata Safari ariko akimugeraho ahita amukubita umutego atangira kumuniga.
Ubwo Safari yabazwaga icyo avuga ko byari bimaze gutangazwa n'Ubushinjacyaha, yavuze ko ibyagaragaye mu mashusho ari ukwirwanaho kuko ngo yari agiye gukubitwa n'uriya mu DASSO ubundi bakarwana bakagundagurana akirwanaho.
Yavuze ko ziriya Nka ze zari zishotse zikaza kunyura hafi ya kiriya kigo cya Gisirikare kuko ari ho hari inzira.
Ngo nyuma yahurujwe n'umwana we ko bamereye nabi umushumba we na we akihutira kuza kureba uko byifashe ariko akihagera ngo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge agategaka ko bamufata ari na bwo DASSO yahise ajya kumufata koko.
Safari yavuze ko uriya mukozi wa DASSO ari we wabanje kumukubita hasi akaza kumwigaranzura ari na yo mpamvu ngo mu mashusho ari we ugaragara ari hejuru.
Yavuze ko ariya mashusho ari agace kamwe kafashwe kuko na we yabanje gukubitwa na DASSO.
UKWEZI.RW