Umuriro watse hagati ya Zari n'uwabaye umugore w'uwahoze ari Minisitiri w'Afurika y'Afurika y'Epfo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Intambara y'amagambo ni yose hagati y'abagore babiri bari inshuti, umuherwekazi w'umugande uba muri Afurika y'Epfo wanabyaranye na Diamond Platnumz, Zari Hassan na Norma Mngoma, akaba yari umugore wa Malusi Gigaba wabaye Minisitiri w'Umutungo muri Afurika y'Epfo, uyu muriro wakongejwe n'umusore w'inshuti yabo.

Zari Hassan yarakajwe cyane n'amagambo uyu mugore yatangarije YouTube Channel ya Lasizwe, aho yavuze ko ubu yahagaritse ubushuti bwe na Zari bitewe n'amagambo yagiye amuvugaho abibwira inshuti yabo yitwa Cedric.

Ati 'nahagaritse kumuvugisha, atangira kunyandikira ambaza, mpita ndeka kumukurikira kuri Instagram(unfollow), nsiba amafoto twari kumwe. Nta kintu nigeze mvuga kuri we kugeza uyu munsi.'

'Inshuti yacu twavugagaho(Cedric) yambwiye ibyo Zari yamvuzeho ubwo bari muri Zimbabwe. Zari yaravuze ngo ngombwa guhagarika kuvugana na we(Lasizwe ari na we wari uyoboye ikiganiro), nasihemo kureka Zari mfata uruhande rwawe. Sinakunze ibyo yavuze ndetse nabonye nta mpamvu yo kumubaza cyangwa ngo se ngo nisobanure ku byo nakoze.'

Lasizwe na we yavuze ko yababajwe n'uburyo Cedric yamusize agasanga Zari akibagirwa ubucuti bari bafitanye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari yashyizeho ifoto y'uyu mugore, iherekezwa n'amagambo akomeye, aho yavuze ko azamwambika ubusa ku buryo n'uwari umugabo we akibaza niba yarashakanye n'umugore cyangwa indaya.

Ati' Naretse kubaho ubuzima bw'amakinamico kuko ntakivugana n'abantu babi nkawe, wari hano kugira ngo ubone abagukurikira(followers), igihe cyose nagutagingaga(tag) warishimaga, wabona abagukurikira ukamera nk'umwana ububonye iduka rya bombo.'

'Impamvu nyakuri natakundanye na we irenze ibyo binyoma wavugiye kuri TV, ndi umuntu wa nyuma ushaka gushotora Morma, nzagushyira hanze, nzakwambika ubusa, ntuzanyizanire kereka nguhamagaye, uwahoze ari umugabo wawe azatungurwa niba yari yashakanye n'umugore cyangwa ikibi. Tuza muvandi, nta kinamico ndimo, ntika inyubako zose ntakibazo. Amahoro.'

Norma Mngoma avuga ko yashatse kumuteranya n'inshuti ye
Zari Hasan yabwiye uyu mugore ko azamwambika ubusa
Ubutumwa Zari yamugeneye



Source : http://isimbi.rw/isimbi-tv/article/umuriro-watse-hagati-ya-zari-n-uwabaye-umugore-w-uwahoze-ari-minisitiri-w-afurika-y-afurika-y-epfo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)