Izi nkingo zageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu zitwawe n’Indege y’Igisirikare cy’u Bugereki.
Zakiriwe hashize amasaha make u Rwanda rwakiriye dose 108.000 za Johnson & Johnson rwaguze binyuze muri gahunda ya AVAT.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko zatanzwe kubera umubano ibihugu byombi bifitanye binyuze mu gisirikare.
Yavuze ko zigiye koherezwa mu bice by’icyaro kugira ngo naho umubare w’abakingiwe uzamuke nk’uko muri Kigali bimeze.
Abagera kuri 50% muri Kigali bamaze gukingirwa byuzuye, naho 80% bahawe dose imwe.
Intego ni uko umwaka wa 2021 uzarangira 30% by’Abaturarwanda bakingiwe, bakazagera kuri 60% mu 2022.
Muri Nyakanga 2021, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yari yagiriye uruzinduko mu Bugereki rugamije gushimangira umubano mwiza uri hagati y’inzego za gisirikare z’ibihugu byombi.
Icyo gihe yakiriwe na mugenzi we w’u Bugereki, Gen Konstantinos Floros, wavuze ko uruzinduko rwa Gen Kazura rufungura amarembo mashya mu bufatanye bw’ibihugu byombi.
source : https://ift.tt/38B1haH