Umuhanzi Platini P ukomeje kwandika amateka nyuma y'urugendo rutamworoheye, ubwo yatandukanaga  na TMC babanaga muri Dream Boys, kugera n'aho mu mwaka wa 2019 yari agiye kureka umuziki, yizihije isabukuru y'amavuko aratwa amashimwe n'abamukurikira ndetse n'ababana nawe bya hafi buri munsi, uhereye ku muryango mugari wa Kina Music bamwifurije guhirwa.
Ishimwe Clement yagize ati: 'Isabukuru nziza Platini P.' Undi nawe mukumusubiza by'amashyengo, amusaba ko ibyo yabimubwira mu butumwa bw'amafaranga agira ati: 'Tuma Momo Papa.' Butera Knowless nawe yamusabiye umugisha ku munsi we w'amavuko agira ati: 'Umunsi mwiza w'amavuko nshuti, Platini P Imana iguhe icyo ushaka.'
Sibo bonyine kuko n'ikompanyi iherutse kugirana amasezerano n'uyu muhanzi y'ubufatanye mu mikoranire, One Percent International bagize bati: 'Umunsi mwiza w'amavuko umwami Platini P turakunezerewe Baba.'
Umukinnyi uzwi nka Danny Usengimana, nawe yamwifurije kugira amafaranga agira ati: 'Platini P, amafaranga menshi, ubuzima bwiza mugabo w'icyubahiro.' Si ibyamamare na kompanyi bamwifurije isabukuru y'amavuko gusa, kuko n'abafana bamugaragarije urukundo. Uwitwa Miggy yagize ati: 'Umunsi mwiza w'amavuko mukuru wanjye, ubundi wubahwe cyane kabisa ndi umufana wawe w'akadasohoka, Platini P ugomba kuzana AFRIMA mu rugo.'

Platini P ufite indirimbo nshya hanze yakoreye muri Nigeria mu buryo bw'amashusho, ni umwe mu bahanzi bakomeje guhirwa mu muziki ndetse uhanzwe amaso cyane nk'umwe mu bashobora gukora igikorwa cyahita kigeza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga
Muri iyi minsi Platini P ari mu bahanzi nyafurika bahataniye ibihembo ngarukamwaka bya AFRIMA, kimwe n'umuhanzi w'umunyarwanda Meddy; ibi bihembo bikaba byaratangiye gutangwa mu mwaka wa 2014, bigamije guhemba abahanzi baba barakoze neza mu bihugu binyuranye bya Africa buri mwaka.
Platini P wizihije isabukuru y'amavuko kuri iki cyumweru tariki ya 26 Nzeri 2021, sicyo cyamamare nyarwanda kizihije isabukuru y'amavuko mu mpera z'iki cyumweru gusa, kuko kuwa 25 Nzeri 2021, umwe mu batunganya umuziki bari mu ba mbere 'producer' Made Beat nawe yari yizihije isabukuru y'amavuko y'imyaka 26.
Nk'uko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, mu ifoto ye imugaragaza akiri muto  agira ati: 'Ndiyifuriza umunsi mwiza w'amavuko, umunsi w'amavuko kuri njye wa 26 .' Yongeraho ati: 'Mfite imyaka 5 ntabwo wakwizera uwo uzabawe.'
Made Beat afite imyaka itanu bivuze mu mwaka wa 2000 kuko yavutse kuwa 25 Nzeri 1995
Benshi mu babonye ubu butumwa barimo ibyamamare binyuranye n'abafana, bamugaragarije ko bifatanije nawe mu isabukuru y'amavuko, bamwifuriza kandi ibyiza imbere ari nako bamurata amashimwe kubw'ibigwi amaze kwandika mu muziki nyarwanda.
Uncle Austin yagize ati: 'Umunsi mwiza w'amavuko muvandimwe, urabizi ndakwemera muntu wanjye.' Deejay Pius nawe yungamo agira ati: 'Isabukuru nziza muvandimwe, umunwa uri kundya ubuse mbivuge.'
Rideman nawe yamwifurije isabukuru y'amavuko agira ati: 'Icyamamare twemera, Nyagasani aguhundagazeho imigisha. Tunga kandi tunganirwa Nyakugira Imana.' Bagenzi Bernard nawe yagize ati: 'Made Beat umunsi mwiza w'amavuko muvandimwe, komeza ukore ibikundwa.'
Nina wahoze mu itsinda yari ahuriyemo na Charly kimwe na Mc Nario n'abandi banyuranye barimo n'abafana b'uyu musore ukiri muto, nyamara umaze guhindura amateka y'umuziki nyarwanda mu gihe kitari kinini amaze mu muziki, bakomeje bamwifuriza isabukuru y'amavuko.
Mu mwaka wa 2016, nibwo Made Beat yamenyekanye ubwo yakoraga muri Monster Record, inzu itunganye umuziki y'umushoramari Zizou Al Pacino, aho yageze avuye muri Uno Record nyamara urugendo rwo gutunganya umuziki nk'uko yabivuze yarutangiye yiga mu mashuri yisumbuye.
Kuva yakwinjira mu gutunganya umuziki, yagiye akora indirimbo zubatse izina nyinshi ariko zirimo iya Bruce Melodie yitwa 'Katerina' iheruka kuzuza inshuro z'abamaze kuyireba kuri Youtube zigera kuri Miliyoni 10; kimwe n'izirimo iyitwa 'Thank You' ya The Ben na Tom Close.
Izina Made Beat kuri ubu mu ba Producer bakora neza mu cyo waba uvuga cyose, byagorana kuba warenza abakora batanu batunganya umuziki nyarwanda ritagarutsemo ari gukora bitangaje kandi akanahirwa
Yatunganije kandi 'Lose Control' ya The Ben na Meddy niwe kandi wacuze Beat y'indirimbo 'My Vow' ya Meddy ikomeje guca ibintu, Â kugera ubu iyoboye urutonde rw'indirimbo zikunzwe kuri Youtube ku butaka bw'u Rwanda.Â
Kuri ubu Made Beat ari mu bahataniye ibihembo bya Kiss Summer Awards mu cyiciro cya 'Producer' mwiza w'impeshyi y'uyu mwaka, aritegura gushyira hanze Album ye ya mbere yahurijemo abahanzi batandukanye mu mpera z'uyu mwaka.
Yatangiye akora Beat yifashishije imashini n'ubushakashatsi yakoraga kuri murandasi ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, ayasoje yanze gukomeza Made Beat ahita yiyegurira umwuga wo gutunganya umuziki, yemeza ko aryama amasaha macye ya kumanywa kuko akazi ke agakora mu ijoro

Ifoto umwami wa Kina Music Ishimwe Clement yakoresheje yifuriza isabukuru y'amavuko Platini P wahise amubwira ko yifuza kubona n'intumwa ya Momo akomoza ku mafaranga
One Percent International yifurije isabukuru y'amavuko Platini P
Ubutumwa bwa Clement Ishimwe bwifuriza isabukuru y'amavuko Platini PÂ
Ubutumwa bwa Made Beat yiyifuriza isabukuru y'amavuko y'imyaka 26