Uyu mugabo uture mu Kagari ka Nkungu mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana aho amakuru yo gusambanya ihene yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tari ya 25 Nzeri 2021.
Uyu mugabo yatahuwe ubwo hari mu gicuku ahagana saa munani z'ijoro abanyerondo bumvise ihene ihebeba isa nk'itabaza bakagira ngo ni abajura bayibye ariko bajya kumviriza kuri urwo rugo yahebereragamo bumva umugabo ayiturisha.
Ngo bwacyeye ba banyerondo bajya kureba iyo hene basanga yabyibye inda y'amaganga ni ko kubaza uwo mugabo ibyabaye kuri iyo hene yiyemerera ko yayisambanyije.
Mfitumukiza Kanimba Samuel uyobora Akagari ka Nkungu, ati 'Bamubajije icyo yabaye yemera ko yayisambanyije. Nanjye namubajije arabyemera, ikindi hari umuntu wari warayimuragije mu gitondo ashaka kuyimwambura undi ashaka kumuha amafaranga kugira ngo ayigumane.'
Ubwo uyu mugabo bakomezaga kumuba icyabimuteye, yavuze ko umugore we amaze iminsi adahari ku buryo yumvaga umubiri wamurembeje.
Uwingeneye Grace uyobora Umurenge wa Munyaga, avuga ko nubusanzwe uriya mugabo yavugwagaho ubushurashuzi kuko yajyaga asinda agashaka gufata ku ngufu abagore bahuriye mu nzira.
Uyu mugabo ubu ari mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ruri kumukoraho iperereza.
UKWEZI.RW