PSG: Mbappe azagendera ubuntu, ariko hari aka... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Real Madrid igeze mu kiciro cyo gushaka uko Mbappe yasinya imbanziriza masezerano kuburyo byagera mu mpera z'uyu mwaka yamaze gusinya. Mbappe ubu nta kimuraje inshinga usibye kuva muri PSG, n'ubwo isoko riheruka ikipe ye yanze kumurekura, ariko na we Â  yanze kongera amasezerano inshuro esheshatu zose yari abisabwe n'iyi kipe.


Ku munsi wa nyuma w'isoko riheruka, Real Madrid yatanze Miliyoni 200 kugira ngo igure Kylian Mbappe, ariko PSG yanga kuyafata ivuga ko atagurishwa n'ubwo asigaje umwaka umwe gusa. Real Madrid biteganyijwe ko nitwara Kylian Mbappe, izamuzana nta mafaranga ihaye PSG, gusa Mbappe akaba ariwe uzatwara amafaranga menshi. Uhagarariye umukinnyi ndetse na Mbappe, biteganyijwe ko bose Real Madrid izabaha Miliyoni zigera kuri 80 z'amayero, bivuze ko kuri Miliyoni 200 bendaga guha PSG yaba isaguye Miliyoni 120.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109203/psg-mbappe-azagendera-ubuntu-ariko-hari-akayabo-kamafaranga-kabyihishe-inyuma-109203.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)