Police FC yabonye umutoza mushya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Scotland, Frank Nuttall watozaga ikipe yo muri Ethiopia ni we wagizwe umutoza mushya wa Police FC.

Police FC yamaze gusinyisha umutoza wungirije ari we Alain Kirasa, yatangaje ko Frank Nuttall ari we mutoza mukuru w'iyi kipe mu gihe cy'umwaka umwe.

Uyu mutoza w'imyaka 53, amenyerewe mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba uretse kuba yaratoje Gor Mahia yo muri Kenya, yari umutoza wa St George yo muri Ethiopia.

Frank Nuttall andi makipe yatoje akomeye arimo Zamalek yanyuzemo nk'umutoza wungirije, yanyuze kandi mu makipe nka; West Bromwich Albion, Rangers, Middlesbrough nka fitness coach.

Frank Nuttall yagizwe umutoza wa Police FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yabonye-umutoza-mushya

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)