Kayonza: Meya yasobanuye ikibazo cy'amakimbirane yabaye hagati ya Gitifu n'Umuturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, avuga ko koko ibyo byabaye ariko bitakwitwa ko umuturage yakubise Umunyamabanga Ushingwabikorwa w'akagari, ahubwo habayeho kutumvikana.

Ati "Gitifu yari yasabye umuturage kwishyura mituweri, uwo muturage rero bigaragara ko akoresha ibiyobyabwenge (urumogi), amusanga mu biro barashwana ni ko kumusagarira".

Gitifu Dukuzumuremyi yari yazindukiye kwa Ntirenganya Félicien amwibutsa kwishyura mituweri, bigeze mu ma saa saba n'igice amusanga mu biro ataje kwishyura ahubwo aje kurwana.

Muri uko gushwana, Ntirenganya yaciye ishati y'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari ke, amumenera telefone ya Smart, yangiza ameza ndetse n'urugi by'ibiro by'akagari.

Dukuzumuremyi Félicien w'imyaka 37 y'amavuko, yahise afatwa ashyikirizwa Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Mukarange.




source : https://ift.tt/3yLN3OA
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)