Perezida Kagame yageze muri Mozambique mu ruzinduko rw'akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique
Perezida Kagame na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique

Muri icyo gihugu hariyo Ingabo n'abapolisi b'u Rwanda bagera ku 1,000 boherejweyo kugarura umutekano, by'umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado, aho bagiye kubohoza imijyi inyuranye yari yarigaruriwe n'inyeshyamba, abaturage bakaba bari barahunze ako gace ariko ubu bakaba barimo kugaruka mu byabo.

Ingabo na Polisi b'u Rwanda ku bufatanye n'Ingabo za Mozambique, birukanye inyeshyamba mu mijyi itandukanye zari zarigaruriye, harimo n'uw'ingezi wa Mocimboa Da Praia, hari kandi Awasse, Palma, Quionga, Chinda, Njama n'iyindi. Aho hose ubu abaturage bakaba batangiye gusubira mu mirimo yabo yo mu buzima busanzwe, bagashimira cyane Ingabo na Polisi b'u Rwanda kubera ubwitange bwabo bwatumye bongera kugira amahoro.

Reba mu mafoto uko byari byifashe ubwo Perezida Kagame yageraga muri Mozambique




source : https://ift.tt/39zQZrC

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)