
Abahawe ayo matungo ni abo mu Mirenge ya Nyabirasi na Rusebeya mu Karere ka Rutsiro, no mu Murenge wa Bugeshi n'uwa Busasamana mu Karere ka Rubavu.
Abayobozi ba RDF bayobowe na Maj Gen Eric Murokore, uhagarariye ‘Reserve force' mu Ntara y'Amajyaruguru, bari kumwe n'abayobozi mu nzego z'ibanze harimo Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerence na Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, bashyikirije iyo mpano imiryango yatoranyijwe.
-
- Abaturage bishimiye inka bagabiwe n'Umukuru w'igihugu
Meya wa Rutsiro Ayinkamiye, yashimiye Perezida Kagame wagabiye iyo miryango, kugira ngo bizamure imibereho myiza yayo. Yanashimiye kandi abaturage bakorana neza n'inzego z'umutekano, ibyo bigatuma umutekano ugerwaho aho batuye ndetse bigatuma iterambere ry'aho batuye rikomeza kuzamuka.
Maj Gen Eric Murokore yasabye abaturage gukomeza kubumbatira umutekano bagezeho ndetse bagakomeza gukorana neza n'inzego z'umutekano.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho na Guverinoma y'u Rwanda zigamije kurwanya icyorezo cya Covid-19, ashimangira ko icyo cyorezo ari ikibazo gikomeye ku mutekano w'igihugu ndetse n'uw'isi muri rusange.


source : https://ift.tt/3nVsj5j
