Nyuma y'urupfu rwa Jay Polly Christopher yagi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jay Polly yatabarutse tariki  Nzeri 2021 mu buryo butunguranye. Yavanywe muri gereza yari afungiyemo, agezwa ku bitaro bya Muhima ariko yahise ashiramo umwuka. Mu itangazo rwa Rwanda Correctional Servise (RCS), Bahise batangaza ko amakuru y'ibanze bafite, ari uko Jay Polly yaba yazize kuvanga Alcool yifashishwa mu kogosha akayivanga n'amazi n'isukari, ubundi akabinywa bikaba aribyo byamuhitanye.


Christopher yagize icyo asaba RCS

Mu butumwa, umuhanzi uri mu bashegeshwe n'urupfu rwa Jay Polly, Christopher, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter na Instagram, yibabije uburyo buhari RCS ikoresha mu kwita ku bantu bafite ibibazo bya hato na hato. Mu butumwa bwe yagize ati: 'Ariko ubundi ni ubuhe buryo RCS ikoresha mu kwita kuri mental health y'abagororwa? Please tag people in charge." Ni ikibazo bigaragara ko Christopher yibajije ashaka igisubizo giturutse ku babishinzwe.


Ubutumwa bw'umuhanzi Christopher Muneza kuri RCS


Urupfu rwa jay Pollly rwashenguye abatari bake




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109151/nyuma-yurupfu-rwa-jay-polly-christopher-yagize-icyo-asaba-urwego-rushinzwe-imfungwa-nabago-109151.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)