Nyarugenge: Rwabuze gica hagati y’abavandimwe batatu bapfa 7800 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagore babiri baherutse kurwana na mukuru wabo ku karubanda banamutera amabuye, nyuma y’uko yanze kwishyura amafaranga yakoresheje.

Aba bagore barwanye na mukuru wabo bavuga ko bari barashinze ikimina kugira ngo kibateze imbere ariko akajya akoresha amafaranga bazigamaga mu nyungu ze bwite kandi ntabishyure, ndetse akanababwira ko ntayo azabaha kuko nta nyandiko bagiranye.

Nyirambonabucya Saada, uri mu bishyuza mukuruwe we, yabwiye IGIHE ati "Ubusanzwe nizigamiraga 1000 Frw ku munsi, noneho hari aho byageze angeramo ibihumbi 90 Frw, aho kuyampa angurira matela ampa n’ibihumbi 26 Frw gusa kandi mfite abana babiri. Nyuma yaje kumbarira andi mafaranga y’ibiryo yigeze kumpa, nibwo namusabye nibura kunyishyura 7800 Frw amfitiye ahubwo atangira kurwana."

Uyu mugore na mugenzi we bari kwishyuza mukuru wabo bavuze ko birwanyeho kuva nyina yabasiga bakiri bato, kandi bakaba bafite izindi nshingano zikomeye ku buryo batakwemera ko ubwizigame bwabo bupfa ubusa.

Nyuma y’uko abaturage bahosheje iyi mirwano, aba bagore banze kuva ku izima, aho amakuru avuga ko batifuza ubwunzi bw’ubuyobozi, ndetse no kuri uyu wa Mbere bakaba baragaragaye bari kuri ’saloon de coiffure’ ya mukuru wabo, kugira ngo bamwishyuze.

Umwe mu baturanyi babo utifuje ko amazina ye ajya hanze, yavuze ko ubuyobozi bukwiye guhagurukira iki kibazo.

Ati “Mu by’ukuri ubuyobozi bukwiye gushaka uko bukemura iki kibazo kuko aba bantu bashobora kuzagirirana nabi kuko batumvikana hagati yabo, abayobozi bakwiye gushaka uko babunga kuko iki kibazo kimaze igihe kandi ntibashobora kukikemurira hagati yabo.”

Abagore batatu bava inda imwe bakomeje guhangana bapfa amafaranga 7800 Frw
Imirwano y'aba bavandimwe iba iteye impungenge kuko bibashisha ibirimo amabuye ashobora gutera ibikomere



source : https://ift.tt/2XU73Su
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)