Ntibisanzwe!!!Umugore yaciye ibintu ajya ku kibuga cy'indege yambaye Bikini #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore yaciye ibintu hose kubera ukuntu yatinyutse kujya ku kibuga cy'indege cya Miami muri USA yambaye imyenda y'imbere [Bikini] gusa anahetse igikapu kandi aha hantu hajya abantu bambaye neza.

Video y'uyu mugore yambaye utwenda tw'imbere gusa ari ku kibuga cy'indege, yashyizwe hanze n'abiyise " Humans of Spirit Airlines " kuri Instagram bandikaho bati 'igihe iyo wateguye ikirori saa sita ufite urugendo rw'indege saa kumi z'amanywa.

Umwe yahise yandikaho ati 'nibura yibutse kwambara agapfukamunwa.'

Muri iyi video,uyu mugore wari wambaye bikini y'icyatsi yinjiye ku kibuga cy'indege afashe isakoshi ya Louis Vuitton anahetse igikapu cy'umukara inyuma yerekeza aho bashyira imizigo.

Aya mashusho y'uyu mukobwa ufite imisatsi y'umuhondo yakwirakwijwe hose byatumye benshi bacika ururondogoro bamwibazaho.

Kompanyi itwara abagenzi ya Spirit Airlines yabwiye New York Post ko aya mashusho atizewe ariko ko bitanatangaje.

Uyivugira yagize ati 'Ayo mafoto ntawamenya aho yafatiwe neza kandi ntagaragaza neza kompanyi y'indege uyu mukobwa yari agiye gukoresha.Twasuzumye dusanga mu madosiye yacu tutagize umukiriya wambaye kuriya.'

Uyu muntu ntiyigeze ahishura niba iyi kompanyi yakwemera gutwara umugenzi wambaye Bikini.




Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ntibisanzwe-umugore-yaciye-ibintu-ajya-ku-kibuga-cy-indege-yambaye-bikini

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)