Mu gihugu cy' u Buhinde haravugwa inkuru yatunguye benshi y' umuganga witwa Dr Priyanka Ramgoolam aho yavuze ko adashaka kuzigera na rimwe abyara umwana , ahita afata icyemezo cyo kwikuramo imirerantanga.
Nk' uko amakuru abivuga , uyu mugore w' imyaka 25 y' amavuko yavuze ko atifuza kuzigera abyara na rimwe ariyo mpamvu yaketse ko kwifata bishobora kumugora hakagira umugabo umutera inda ariyo mpamvu yibagishije imirerantanga ngo itazigera ikora akazi kayo.
Nk' uko yabinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize ati 'Mu masaha 24 ari imbere,ngiye kwibagisha kugira ngo bankuremo imirerantanga ngamije gusa kuba ingumba burundu.
Mfite imyaka 25,ndacyari ingaragu kandi sinigeze ntwita.Ntabwo nshaka kubyara na rimwe.Ndishimye cyane kuba narafashe uyu mwanzuro.'
Nyuma yo kwibagisha iyi mirerantanga,uyu mukobwa yagize ati 'Narokotse.Ububabare ni buke. Isoni ku bagabo bose bumva bafite uburenganzira ku mubiri batanazi.
Ntabwo nigeze nezerwa cyane nkubu, kandi ndishimye cyane ku bitekerezo byinshi binshyigikira. '


