Imyaka 3, umutoza mukuru umwe ni mu gihe amaze kungirizwa n'abatoza batatu, benshi bibaza niba yaba ari umutoza mukuru wa APR FC, Mohammed Adil Erradi udashobotse unaniranwa nabo, cyangwa se niba ari abungiriza azana badashoboye.
Ntibikunze kubaho ko umutoza mu myaka 3 aba yungirijwe n'abatoza 3, muri iyi nkuru ntawe turibuze gutunga agatoki ngo ntashobotse cyangwa ngo ntashoboye, gusa turaza kurebera hamwe uwagiye wese uko yavuye mu ikipe.
Umunya-Maroc, Adil Erradi Mohammed muri 2019 nibwo yagizwe umutoza mukuru wa APR FC, icyo gihe yazanye Dr Nabyl Bekroui nk'umutoza wungirije ariko inshingano ze ahanini kwari ukongerera ingufu abakinnyi(fitness coach).
Ni umutoza wafashije iyi kipe cyane mu mwaka w'imikino wa 2019-20, aho n'abakinnyi bakiniraga iyi kipe bavugaga ko akora ibyo azi ndetse ko yanafashaga umutoza Adil k'uburyo begukanye shampiyona badatsnzwe umukino n'umwe.
N'ubwo ikipe yatsindaga, ntabwo byaje kurangira neza kuko uyu mugabo yaje kugirana ikibazo n'umutoza mukuru ku buryo atari no kugaragara k'umukino ikipe ya APR FC yari yasuyemo Espoir FC wagombaga kuba tariki ya 15 Werurwe 2020 ariko ntiwaba kubera icyorezo cya Coronavirus.
Amakuru yavugaga ko umutoza Adil yari yamaze gufata umwanzuro wo gusezerera uyu mutoza, icyo gihe ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko nta kibazo gihari abatoza babo bameze neza.
Ibi ariko ntibyateye kabiri byaje kwigaragaza aho tariki ya 8 Nyakanga abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasezeye kuri iyi kipe avuga ko atazakomezanya nayo mu mwaka utaha w'imikino(2020-21), ni nyuma y'uko amasezerano ye yari arangiye ariko bitewe n'umwuka wari hagati ye n'umutoza mukuru ntiyifuza kongera amasezerano, byavuzwe ko impande zombi zananiranywe.
Nyuma y'igenda rya Dr Nabyl, APR FC yaje guha akazi Pablo Morchón ukomoka muri Argentine, na we akazi ke kari ukongerera abakinnyi ingufu, nubwo ari na we wakoraga nk'umutoza wungirije.
Uyu mutoza yafashije ikipe ya APR FC ari kumwe na Adil Erradi kwegukana shampiyona ya 2020-21 badatsinzwe nabwo.
Byatunguye benshi ubwo muri Nyakanga 2021, APR FC yatangazaga ko uyu mutoza atazakomezanya n'iyi kipe ahubwo ubu umwaka utaha iyi kipe y'ingabo z'igihugu izaba ifite umutoza wungirije ukomoka muri Tunisia.
Benshi batangiye kwibaza niba na we yarashwanye na Adil ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mutoza nta kibazo yigeze agirana na Adil ahubwo we byatewe n'ibibazo by'umuryango we, aho umugore we yanze kuza mu Rwanda ndetse anabwira uyu mugabo ko byaba byiza na we akazi akaretse akamusanga, ibi bikaba byaratumye atongera amasezerano ye yari amaze kugera ku musozo.
Umutoza wa gatatu wungirije ku mwaka wa 3, ni umunya-Tunisia Jamel Eddine Neffati, uyu unashinzwe kongerera ingufu abakinnyi b'iyi kipe na we yahawe amasezerano y'umwaka umwe, ari muri Djibouti aho yajyanye n'iyi gukina na Mogadishu City Club mu ijonjora rya CAF Champions League, na we bamwe baribaza niba nyuma y'uyu mwaka yasinye azakomezanya n'ikipe cyangwa azagenda ku mpamvu ze bwite hashakwe undi mutoza.
Mu myaka 2 amaze mu Rwanda akaba atangiye uwa 3, Adil yegukanye ibikombe 2 bya shampiyona ndetse adatsinzwe, gusa nubwo afite uyu musaruro, benshi bemeza ko imbaraga ze ziba mu bungiriza be, cyane ko nyuma yo gutandukana Nably byaje kumugora umwaka wa 2020-21 igikombe akagitwara ku bitego nyuma yo kunganya na AS Kigali amanota, nabyo ntibyavuzweho rumwe uburyo yatsinze ibitego byinshi mu mikino ibiri ya nyuma.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-umutoza-wa-apr-fc-udashobotse-cyangwa-ni-abungiriza-badashoboye