Mutesi Jolly yavuze ibyiza bya Diamond, Nyina... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo Mutesi Jolly yari mu kiganiro n'abanyamakuru bamenyerewe mu myidagaduro ya hano mu Rwanda Phil Peter na Irene Murindahabi yatunguwe na nyina wabo umupasiteri n'umuririmbyi, Diana Kamugisha. Ubwo yari abonye uyu mubyeyi, yahise ahaguruka yihuta ajya kumuhobera ati: 'Muraho Aunt, urasa neza'. Byabaye nk'ibitungura aba banyamakuru babaza Jolly bati se ni Aunt wawe bya nyabyo, Jolly abasubiza agira ati: 'Ni murumuna wa Mama.'

Diana Kamugisha ahita asobanura ko bishimira kuba bamufite kandi bakaba bamukunda. Yagize ati:'Mu muryango turamukunda cyane.' Asobanura impamvu agira ati: 'Icya mbere umwana wawe uramukunda, nta mubyeyi udakunda umwana icyo ni cyo kandi tuzi ko aho ari kugana ari heza.'

Abajijwe niba batajya bagira ikibazo kubera abantu bakunze bamwibasira ku mbuga nkoranyambaga, Diana asubiza agira ati:'Imbuga nkoranyambaga ntabwo zimuteera igihunga kuko ni ibintu amenyereye, ndabizi ko afite ubushobozi bwo gucungana nabyo ndamwizera kandi mwizereramo.'

Avuga kandi ko ibyo bamuvuga bimubabaza ariko icyo aha agaciro ari abantu bakunda Jolly. Ati:'Turahari ariko mpita ntujugunya ku ruhande, ikibazo cyanjye sinjya nibuka ibibi, ibyiza gusa kuri we ni byo nibuka n'abantu bamukunda.' Avuga ko kugeza ubu abantu bizerera muri Jolly ari benshi atabarondora ariko by'umwihariko igihugu. Diana ati: 'Ni benshi cyane bamukunda ariko nzi ko kuko cyane ari umukobwa wiha agaciro, igihugu kiramukunze.'

Diana Kamugisha yemeza ko nk'umuryango bahora basengera Miss Jolly. Agira ati: 'Dufite umuryango munini usenga, ukunda Imana. Rero tuba tumufite mu biganza. Mama we anduseho gato cyane.' Abajjwe niba yarabonye amafoto y'uko Jolly yahuye na Diamond, yasubije agira ati: 'Narayabonye menshi.'

Ubwo bamubazaga niba umuryango washyingira Diamond Platnumz umukobwa wabo Miss Jolly, yasubije mu gatangaro kenshi agira ati: 'Kumushyingira Diamond.' Gusa yirinda kugira ibindi yongeraho. 

Mutesi Jolly aritegura kwerekeza na none muri Tanzania mu bikorwa bya kompanyi abereye Visi Perezida n'umunyamigabane ya Miss East Africa ndetse izanakorana hafi na Wasafi ya Diamond Platnumz.

N'ubwo mu biganiro byinshi yagiye atanga yagaragazaga ko nta bindi bintu baganiye na Diamond Platnumz nyamara ubwo yahuraga na Irene na Phil Peter, batumye atanga amakuru yandi atari yaratanze mbere.

Akaba ari amakuru agaragaza ko ibiganiro bagiranye bitabereye mu biro gusa ahubwo hanabaye n'umusangiro muri Resitora bakanabasha kumvana imiziki y'abanyarwanda. Miss Jolly yagize ati: 'Diamond yakinnye indirimbo ya Davis D 'Ifaranga' ahita anayipostinga.'

Akomeza agaragaza ko atigeze abona Diamond anywa inzoga, ati: 'Sinigeze mubona anywa inzoga kabisa, anywa Pepsi.' Jolly akomeza avuga ko Diamond ari umuntu mwiza, agira ati: 'Ku byo nahamya ni uko hanze ya camera Diamond Platnumz ari umuntu usanzwe uciye bugufi simubeshyera kuko nta kazi ndi kumusaba cyangwa iki.'

Jolly yongeraho ati:'Ntabwo nabeshya akunda u Rwanda rurimo abakobwa beza, ubuyobozi bwiza, ni byo yambwiye kandi birazwi utabivuze byaba ari ugusuzugura ahubwo avuga ko anashaka umugore w'umunyarwandakazi.'

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2016, umukobwa ukiri wenda kuzuza imyaka 25, nk'uko yabitangaje agiye gusubira muri Tanzania mu bikorwa byo gukomeza gutegura Miss East Africa yamaze no gutangira. Kubifuza kwiyandikisha banyura ku rubuga rw'irushanwa.


Mutesi Jolly na Diamond Platnumz bagiye gukorana bya hafi mu gushyira mu bikorwa umushinga wa Miss East Africa

Diana Kamugisha nyina wabo wa Mutesi Jolly yirinze kugira byinshi avuga ku kuba Diamond bamushyingira Jolly n'ubwo yagaragaje kugwa mu gatangaro

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'PARTY' YA DIANA KAMUGISHA NYINA WABO WA MISS MUTESI JOLLY




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109858/mutesi-jolly-yavuze-ibyiza-bya-diamond-nyina-wabo-diana-kamugisha-yirinda-kugira-icyo-avug-109858.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)