Moses uherutse kwerura ko yemereye undi musore kubana nk'abashakanye yateguje abantu 'SaveTheDate' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Moses Turahirwa usanzwe ari we nyiri Moshions yambika abakomeye barimo umuryango wa Perezida Kagame Paul, hashize ukwe atangaje ko hari umusore mugenzi we yemereye kuzabana na we nk'umufasha we.

Uyu musore wakunze kuvugwaho ko ashobora kuba akundana n'abo bafite ibitsina bimwe ariko ntibijye hanze cyane, ubu noneho yatangaje ko bari hafi gushyira hanze itariki.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati 'Turi hafi gutangaza amatariki.'

Bamwe bahise batangira kwibaza niba ari matariki azashyirira hanze igihangano cye gishya abandi bakemeza ko ari amatariki yo gushyingiranwa n'umusore Cedric Mizero aherutse kubwira 'Yego' nyuma yo kumusaba ko babana nk'abashakanye.

Uwitwa Mukahirwa Diane yagize ati 'Dutegereze umwambaro mushya ?' naho uwitwa Akayezu Jean de Dieu ahita amusubiza agira ati 'Ni igikwe wirangaza abantu.'

Naho abandi banyuranye bakomeje kumutera imbaraga bamubwira bati 'nirwogere [urukundo].'

Hashize ukwezi, Moses atangaje ko yemereye Cedric Mizero na we uzwi mu ruganda rw'imideri mu Rwanda wanegukanye ibihembo bikomeye ku rwego mpuzamahanga, kumubera umufasha

Icyo gihe mu butumwa yanyujije kuri status ya Instagram, Moses yanditse ubutumwa agira ati 'Navuze Yego. Ngiye gushyingiranwa na Cedric kuko yamaze guteganyiriza izabukuru zacu.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Moses-uherutse-kwerura-ko-yemereye-undi-musore-kubana-nk-abashakanye-yateguje-abantu-SaveTheDate

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)