Miss Bahati Grace yasabwe aranakobwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyampinga w'u Rwanda 2009, Miss Bahati Grace yasabwe aranakobwa mu birori byabereye muri Amerika.

Ni ibirori byaraye bibaye ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatanu aho Murekezi Pacifique yabwiye umuryango we kumuherekeza kujya gusaba Bahati Grace.

Ni ibirori byabanjirije indi mihango y'ubukwe nko gusezerana imbere y'Imana biri bube kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nzeri 2021.

Murekezi Olivier wakanyujijeho muri Volleyball akaba na mukuru wa Murekezi Pacifique yari yagiye gushyigikira umuvandimwe we.

Uyu muhango ukaba witabiriwe na ba Nyampinga b'u Rwanda batandukanye nka; Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa na Miss Aurore Kayibanda.

Ibindi byamamare byari byitabiriye uyu muhango wo gusaba no gukwa, harimo umunyamakuru Ally Soudy na MC Nzi.

Biteganyijwe ko ubukwe bwa Grace na Pacifique buza kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho baba mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Lowa mu busitani bwa Double Tree by Hilton.

Bahati Grace yasabwe aranakwa



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/miss-bahati-grace-yasabwe-aranakobwa

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)