Minisitiri Bamporiki ntiyemeranywa na Junior Giti na Rocky Kirabiranya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard ntabwo yemeranywa n'abasobanuzi ba filime bakunzwe mu Rwanda, Rocky Kirabiranya na Junior Giti bitewe n'imvugo bazanye zakwiriye mu bantu za 'Nta Gikwe' na 'Nta Myaka 100'.

Rocky Kirabiranya azwi cyane mu mvugo ya 'Nta Gikwe', aho yakwiriye cyane mu rubyiruko bamwe baba bavuga ko ntabwo bazakora, uyu mugabo yigeze no kwibasirwa ubwo hajyaga hanze amafoto ye atera ivi n'andi amugaragaza yakoze ubukwe, abantu bakeka ko ari byo, baramututse ko ahemukiye amaniga, gusa yari amashusho y'indirimbo.

Junior Giti ni umwe mu bantu bakunze kuvuga ko nta myaka ijana umuntu azamara, nayo ni imvugo muri iyi minsi ikunzwe gukoreshwa cyane mu rubyiruko.

Mu kiganiro Minisitiri Bamporiki Edouard yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko atemeranywa n'aba basobanuzi ba filime kuko nk'abantu bakurikirwa n'abantu benshi, ibyo bavuze hari bamwe babifata nk'ukuri.

Ahereye ku mvugo ya 'Nta Myaka Ijana', yavuze ko umuntu ashobora kutamara iyo myaka ariko na none iyo uvuze ngo 'Nta Myaka Ijana' ntayo umara.

Ati "Ibyo birakenyura, birakenya kuvuga ngo nta myaka ijana. Ushobora kubivuga uzi ko wivugira, watangira kubyizereramo wowe ukarangira nawe, ukaba uhemukiye abari kuzagukomokaho, ukaba uhemukiye abantu, ukaba uhemukiye u Rwanda wari kuzaba umwe mu barutera gukomeza kwanda, ariko kuri wowe ntihazagire ugukomokaho n'intekerezo zawe, nuba wari ufite n'ibyo ushoboye ntibizarenge kuri we."

Akomeza avuga ko bishobora guteza ingorane iyo utangiye kubaho nk'aho udashaka kuyimara kandi atari itegeko ko uyimara uriho nkawe, ahubwo iyo abagukomotseho babayeho neza na we uba uriho.

Agaruka ku mvugo ya 'Nta Gikwe' yavuze ko ubundi kwaguka(kwanda) kw'imiryango mu muco nyarwanda bishingira ku bukwe aho abantu bashyingiranwa umwe akava mu Bega akajya mu Basinga, ibyo rero iyo ubihakanye ngo uba uhakanye kwanda, ibintu abona atari byo.

Ati "Iyo rero uvuze ngo ibyo bintu ubikuyeho, ubundi ukwiye kwamaganwa. Umeze nk'umuntu uri kuvuga ko uwo mushinga wo kwanda kw'imiryango ushaka kuwuburizamo. Ni ukwikunda kurimo kwikenya no kwirya ukimara. Kwirya ukimara biri bibi, kwiyica bimeze nko kwiyahura, kuvuga ngo kuri njyewe nta bandi bantu bazankurikira, cyangwa sincaka gukurikiza umurage nahawe n'ababyeyi'.

Avuga ko n'iyo baba babivuga bikinira bidakwiye kuko abantu bazwi akenshi iyo bavuze ikintu hari abagifata nk'ukuri, abasaba gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete nyarwanda.

Bamporiki Edouard ntiyemeranya n'imvugo za Juniro Giti na Rocky Kirabiranya
Junior Giti wamamaye mu mvugo 'Nta Myaka Ijana'
Rocky ni we wazanye ijambo 'Nta Gikwe'



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/minisitiri-bamporiki-ntiyemeranywa-na-junior-giti-na-rocky-kirabiranya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)