Kigali: Umurenge wa mbere mu marushanwa yo guhangana na Covid-19 uzahembwa imodoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi Nshingwabikorwa w
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solangeasobanura iby'ayo marushanwa

Iyo gahunda ku rwego rw'Akarere ka Kicukiro yatangirijwe mu Murenge wa Kanombe, mu isoko rya Kabeza, ku wa Gatanu tariki 3 Nzeri 2021. Abayobozi kuva ku rwego rw'amasibo kugeza k'urw'umurenge basinyiye imbere y'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, kuzegukana ibyo bihembo.

Abatuye Akarere ka Kicukiro kuva mu masibo bashyiriweho amarushanwa agamije kurwanya icyorezo cya Coronavirus, aho abazayatsinda bazahabwa ibihembo bitandukanye.

Kuri uyu wa Gatanu mu bice bitandukanye by'akarere ka Kicukiro, hatangiye ubukangurambaga bugamije kongera imbaraga mu gukumira icyorezo cya Coronavirus, aho hashyizweho ibihembo kuva mu masibo azitwara neza.

Mu murenge wa Kanombe ibi bikorwa byatangirijwe mu kagali ka Kabeza, aho abayobozi b'amasibo basinye imihigo imbere y'abayobozi b'umudugudu, mu gikorwa cyari gihagarariwe n'Umuyobozi w'uwo murenge.

Bimwe mu byagarutsweho muri iyo mihigo, harimo kwiyemeza gukangurira abaturage kwitabira igikorwa cyo kwikingiza, kurwanya ubusinzi by'umwihariko ubukomoka ku nzoga z'inkorano biteza umutekano muke, ndetse no kudohoka ku ngamba zo kwirinda icyorezo.

Abayobozi basinye imihigo
Abayobozi basinye imihigo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa, yavuze ko gusinya iyo mihigo bizafasha abaturage gukaza ingamba zo kwirinda, ndetse bakaba baniteguye kuba bakwegukana ibyo bihembo kuko n'ubusanzwe bajya babyegukana

Ni gahunda irimo gukorerwa mu tugari twose, gusinya iyo mihigo bizafasha mu gukumira icyorezo cya Covid-19, hari icyizere kuko abahagarariye abandi baza kubagezaho imihigo, hari inzego zitandukanye zirimo umurenge wa Kanombe ziharanira ko umurenge wabo uzaza mu ya mbere ukazegukana imodoka, nk'uko Nkurunziza abivuga.

Ati “Hari ibikorwa bigaragarara abaturage bamaze kugeraho, iyi gahunda irashimangira ibyo twari dusanzwe dukora ntabwo ari uyu munsi dutangiye, ariko icyo izafasha gikomeye ni uguhindura imyumvire y'abaturage, uburyo birinda Covid-19 n'uburyo bafashanya na bagenzi babo mu kuyirwanya”

Irushanwa ry'imirenge 35 yo mu mujyi wa Kigali, kuri Kanombe si bishya kuko yagiye itwara ibihembo bitandukanye nk'ibijyanye n'isuku kuko n'imodoka ngo bigeze kuyegukana.

Umutesi yavuze ko icyo barimo guharanira muri ayo marushanwa ari ukugira ngo abaturage bakomeze kwirinda.

Ati “Icyo turimo guharanira ni ukugira ngo abaturage ntibirare, cyane ko bije amabwiriza dufite uyu munsi asa nk'aho hari ibintu byasubukuwe harimo nko gutaha saa yine, ibyo rero turimo kubikora ngo abaturage batirara, batumva ko ibintu byinshi byasubukuwe bityo ko icyorezo cya Coronavirus cyarangiye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa

Yashimiye Umurenge wa Kanombe wari ufite ibyiciro by'abaturage birimo abayobozi kuva ku masibo ndetse by'umwihariko hakabamo n'icyiciro cy'abacuruzi gihagarariye abandi bafatanyabikorwa mu kurwanya icyo cyorezo.

Yashimiye kandi abacururiza mu isoko rya Kabeza ku kuba ryarabaye intangarugero mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, abasaba kwigisha n'abandi uko byagenze ngo bagume mu mihigo yo kubahariza amabwiriza, hato imibare y'abandura itongera kuzamuka.




source : https://ift.tt/3BEHAes

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)