Ni inyubako yubatse hafi y'akarere, ifite ubusitani n'imbuga ngari aho iri ku buso bwa Hegitari ebyiri, yubakiwe kujya ifasha abakora inama cyangwa abaje mu mahugurwa.
Ubuyobozi bw'Akarere buvuga kandi ko iriya Guest House yagombaga gushyirwaho ibibuga byazajya bifasha abaturage kwidagadura ariko ko bimwe mu bikorwa remez byagombaga kuhashyirwa bitakunze kubera akarere kabuze ubushobozi bwo kuhagura.
Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thadée yagize ati 'Akarere kabuze ubushobozi bwo kongera izindi nyubako zari ziteganyijwe mu cyiciro cya 2, biba ngombwa ko izihari ndetse n'ubutaka bigurishwa bigahabwa Rwiyemezamirimo.'
Uyu Muyobozi yavuze ko icyamunara cyahagaze bitewe na COVID 19, ariko agahamya ko bagiye kugisubukura.
Tuyizere avuga ko hari icyizere ko iriya nyubako izagurwa kuko iherereye ahantu heza dore ko iri ku muhanda wa kaburimbo kandi ikaba yegereye ibiro by'Akarere.
Bamwe mu bazi iby'iyubakwa ry'iriya nyubako, bavuga ko habayemo kunyereza amafaranga menshi ku buryo bishobora kuba biri no mu byateye ingaruka zo kuba itaratanze umusaruro yari yitezweho.