Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi uyu Bagirishya Jean de Dieu mu rwego rwo gukora iperereza ku manyanga avugwa mu guha ibyangombwa bariya bakinnyi batumye u Rwanda ruhagarikwa muri ririya rushanwa.
RIB yagize iti 'Visi Perezida wa Kabiri wa Federation y'umukino wa Volleyball ushinzwe ibikorwa yatawe muri yombi mu rwego rw'iperereza rikomeje rifitanye isano n'ihagarikwa ry'ikipe y'igihugu ya Volleyball mu marushanwa nyafurika ategurwa na CAVB.'
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rutangaza ko rukurikiranyeho uyu mugabo icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano kugira ngo akore inshingano ze.
Hari amakuru kandi kuri uyu wa mbere yacicikanye ko na bamwe mu bayobozi bakuru ba ririya shyirahamwe batawe muri yombi barimo Ngarambe Raphael uriyobora.
RIB yatangaje ko abandi bayobozi bari gukorwaho iperereza ku birego bifitanye isano na biriya bikorwa.
UKWEZI.RW