Izagurwa hafi Miliyari 2 Frw! Imodoka ya 2Pac... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"1996 BMW 750IP" ni imwe mu modoka umuraperi w'ibihe byose Tupac Amaru Shakur yakundaga kugendamo ari nayo yarasiwemo tariki 7 Nzeri 1996 bikamuviramo urupfu. Iyi modoka kuri ubu iri ahamurikirwa imodoka z'ibyamamare muri Las Vegas. Aha ntabwo ari kure y'aho 2Pac yarasiwe. Yashyizwe ku isoko kuri Miliyoni imwe n'ibihumbi magana arindwi by'amadorari. Uyashyize mu manyarwanda ni hafi miliyari ebyiri.


Iyi modoka yashyiwe ku isoko 

2Pac ubwo yaraswaga yari ari kumwe na Suger Knigth ari nawe wari utwaye iyi modoka. Bari bavuye kureba umukino w'iteramakofe wa Mike Tyson, icyo gihe mu kuva kureba uyu mukino bageze muri 'Feux rouge' imodoka yari abantu bari bari mu modoka yari ibakurikiye barashe amasasu y'urufaya kuri 2Pac ajyanwa kwa muganga aba ari na ho agwa.


2Pac ni umuraperi w'ibihe byose utazibagirana mu mateka y'injyana ya Hip Hop ku Isi. Mu gihe cye yamamaye mu ndirimmbo zitandukanye zirimo "California Love","Dear Mama" ,"Me Against the World","All Eyez on Me" n'izindi zitazibagirana mu bakunda injyana ya Hip Hop.

REBA HANO INDIRIMBO YE YISE DEAR MAMA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109336/izagurwa-hafi-miliyari-2-frw-imodoka-ya-2pac-bamurasiyemo-yashyizwe-ku-isoko-izagurwa-nuwi-109336.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)