Urukundo rwa Safi na Knowless, rufite amateka yihariye ukurikije uko rwavuzwe. Aba bombi mu gihe cyabo bagiranye ibihe byiza, abenshi bishimira Couple yabo ariko biza kurangira ibaye amateka, umutima wa Knowless wegukanywa na producer Clement.
Ibi byose tugiye kugarukaho, byahishuwe na Zizou Al Pacino wabahurije mu ndirimbo "Vuba vuba", maze ibyo baririmbye basubizanya bikaza kuba impamo. Iyi ndirimbo yakozwe mu gihe urukundo rwabo rwatutumbaga, ariko bikaza kurangira Producer Clement ariwe wegukanye umutima wa Knowless; bigahura neza n'ibyo baririmbye basubizanya ngo byatumye iyi ndirimbo yibwa igitaraganya ikiri muri Studio.
Mu kiganiro Zizou Al Pacino yagiranye n'ikiganiro "Sunday night" cya Isango Star kuri iki cyumweru tariki 19 Nzeri 2021, yabajijwe byinshi kuri iyi ndirimbo aboneraho no gshishura uko yibwe.
Abanyamakuru baganiraga na Zizou, bakurikije uko Safi na Knowless basubizanyije muri iyi ndirimbo, bamubajije niba Safi yaba yari abizi ko Knowless azagaragara muri iyi ndirimbo maze asubiza agira ati" Safi yabanje kuririmba nyine Knowless n'ubundi twarakoranaga bya buri munsi, byansabye ko aza muri studio nyine yumva indirimbo arandika, kuko urumva igitero cya Safi nicyo cyabanzirizaga ".
Aha yavuze ko All Stars ubundi umuhanzi yumva ibyo abandi bakoze, ku buryo uko abahanzi bagenda bakurikirana ari nako uburyohe bugenda burushaho kuba bwinshi. Ashimangira ko umuhanzi wumvise ibyo abandi bakoze arushaho kunoza ibyo ari buririmbe agendeye ku by'abandi, ari nako byagenze muri iyi ndirimbo "Vuba vuba " yakozwe muri za 2016.

Zizou ubwo yabigarukagaho muri" Sunday night".
Yakomeje agira ati" Hari ikintu kiba bigahura nyine n'uko wenda hari ibintu bihari, urumva icyo gihe inkuru y'urukundo ya Safi na Knowless byari bigitutumba cyane". Yasobanuye ko we ubusanzwe igitekerezo yifuzaga kugaragaza muri iyi ndirimbo, cyari ukuvuga ko umukobwa ukunda ari ukugira vuba ukamukura mu nzira kuko haba hari abandi bantu baba barekereje, ku buryo bashobora kumugutwara.
Aha yashimangiye ko byahise bihura n'inkuru ya Clement waje kwegukana umutima wa Knowless, bikarangira Safi bamukuyemo. Zizou ageze aha yagize ati"Habayeho histoire ya Clement na Safi kuko Clement, Knowless yari yabaye umugore we cyangwa se wenda nka fiyanse muri icyo gihe, so biba ngombwa ko byumvikana ko nyine yari arimo ara mudisinga [umubwira ]".
Cyakora hari aho yashimangiye ko Knowless wari ugiye mu ndirimbo ye bwa mbere, yari abizi ko Safi arimo. Yabajijwe niba Knowless yarumvize ibyo Safi yaririmbye hanyuma akaza akubita atababarira, ntiyemeranwa n'uwabazaga ashingira ko Knowless yagendeye ku gitekerezo yahawe cy'umuntu ukundana n'umukobwa akazarira, bikaba byarangira bamumutwaye nk'uko twigeze kubigarukaho.

Safi na Knowless
Gusubizanya kwa Knowless na Safi muri iyi ndirimbo "Vuba vuba" , yabajijwe niba hari umusanzu byatanze mw'imenyekana ryayo avuga ko atigeze ashyiramo Knowless na na Safi mu gushaka ko iyi ndirimbo yakwamamara, kuko yari amaze kugira nyinshi zikunzwe ku buryo imvugo ye yashimangiye ko urwo rwego rwo gushakishiriza inzira muri buriya buryo yari yararurenze.
Cyakora yongeye gushimangira ko icyo gihe abanyamakuru yabakoreye inkuru, ahita anahishura ko kubera uko Safi na Knowless basubizanyije muri iyi ndirimbo byatumye bayiba ikiri muri studio. Yabisobanuye agira ati" Urumva kubera nyine icyo kintu cya Safi na Knowless, byatumye bajya no kuyiba muri Studio indirimbo nshiduka iri hanze, so biba ngombwa ko nyisohora ntanabiteguye ndayisohora nyine!".
Mu kumenya ko bayibye ngo yagiye kubona abona abantu bari kuyimusangiza kuri Twitter ngo hari nka sa 3:00 z'ijoro. Yicuye ayikinnye, yumva niyo ahita afata umwanzuro wo kuyishyira hanze. Muri iyi ndirimbo, Safi hari aho aririmba agira ati" Nta mpuhwe abatagiri bangiriraga nabaga nikundiye umwana bakabimpora" .
Hari aho akomeza agira ati" Uyu aziye igihe icyo aricyo cyose nzakimuha ameze neza murabibona njye ndi fresh nawe iko safi bwangu vuba vuba". Knowless ahita aza amwikiriza aririmba agira ati" Wari umwana ntuzi aho biva n'aho bigana isomo niba utararifashe bazongera bakwereke, isomo niba utararifashe uzongera ubabare turiya turiya ushyire umwana mu mago, turiya turiya nutagira vuba uramubura".

Muri 2012 nibwo Butera Knowelss yeruye, akemeza ko amaze igihe mu rukundo na Producer Clement, maze uko yasubirikanyije na Safi muri "Vuba vuba" birangira bibaye impamo amushyira mu mago Safi bamukuramo.