Urujijo ni rwinshi, benshi baribaza niba Adil Erradi azakomeza kuba umutoza wa APR FC cyangwa se iyi kipe niba izamusezera igashaka umutoza ufite ibyangombwa wemerewe gutoza imikino y'amarushanwa ya Afurika.
Ugiye kureba umusaruro wa Adil Erradi Mohammed muri shampiyona yo mu Rwanda, wabura icyo unenga uyu mutoza kuko mu myaka ibiri ayimazemo yatwaye shampiyona 2 kandi zose azitwara adatsinzwe umukino n'umwe, ndetse akaba ari n'agahigo yisangije.
Gusa na none umuntu avuze ko ari umutoza udakwiriye gukomeza gutoza APR FC ntiyaba yibeshye kubera impamvu zitandukanye zirimo n'umusaruro we ku ruhando mpuzamahanga.
Azakomeza gutoreza kuri telefoni yicaye mu bafana?
Ibyangombwa umutoza Adil afite ntabwo bimwemerera kwicara kuri 'bench' ngo atoze ikipe nk'umutoza mukuru mu mikino nyafurika, yemererwa gutanga inama ku bakinnyi mbere y'umukino ndetse no mu karuhuko.
CAF yatangaje ko abatoza bemerewe gutoza imikino nyafurika nk'abatoza bakuru bagomba kuba bafite license A ya CAF cyangwa license y'ikirenga 'Pro license' y'impuzamashyirahamwe bakomokamo, ni mu gihe Adil bagaragaje ko afite UEFA advanced Diploma ari nabyo byatumye uyu mutoza adatoza imikino ibiri ya Mogadishu City Club.
Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 0-0, uwo kwishyura APR FC itsinda 2-1, ni imikino yose Adil yakurikiye yicaye hejuru muri Stade mu bafana kuko atari yemerewe gutoza.
Iyi mikino yose kandi n'ubwo atari ku kibuga hasi nk'umutoza mukuru, yayitoreje kuri telefoni kuko yumvikanaga avugira amagambo kuri telefoni maze umutoza wungurije watoje iyi mikino, Jamel Eddine Neffati na we akayasubiramo ayabwira abakinnyi.
Mu gihe APR FC itagera mu matsinda byibuze isigaje gukina imikino 4 mu mikino Nyafurika uyu mwaka(ibiri ya Etoile Sportive du Sahel, mu gihe yaba isezerewe izahita imanuka muri CAF Confederations Cup ihure n'ikipe yaho bakine indi mikino ibiri, isezererwe cyangwa ijye mu matsinda ya Confederations).
Mu gihe APR FC yaba yifuza kujya mu matsinda ntabwo byaba ari igitekerezo cyiza kugumana uyu mutoza utemerewe gutoza iyi mikino, kuko umutoza iyo ari ku kibuga umukino uba hari byinshi ashobora guhindura, kuba atabyemerewe APR FC yagashatse umusimbura we hakiri kare.
Ni umutoza ukunda kurisha abakunzi ba APR FC imitima mu mikino nyafurika
Mu myaka 2 atoje iyi kipe mu mikino nyafurika, yakunze gutenguha abakunzi b'iyi kipe bitewe n'umusaruro we muri iyi mikino.
Ntabwo abakunzi ba APR FC bazibagirwa uburyo ikipe yabo yari yegukanye igikombe cya shampiyona idatsinzwe, bitunguranye muri CAF Champions League 2020-21 yakuwemo na Gor Mahia yari mu bibazo by'amikoro, hari mu ijonjora ry'ibanze. N'ubwo atari afite ibyangombwa CAF yamugiriye impuhwe atoza iyi mikino nk'umutoza mukuru.
Yatangiye neza ayitsindira i Kigali 2-1 iza kumutsindira muri Kenya ibitego 3-1. Ibi bikiyongera ku buryo uyu mwaka benshi mu bafana bari barwaye imitima aho biruhukije umusifuzi avugije ifirimbi ya nyuma aho yari yahagamwe na Mogadishu City Club yo muri Somalia idafite amateka muri ruhago, idafite amikoro aho yari igiye gutsindwa itanakinnye 'forfeit' kubera kubura amafaranga yo kwipimisha Covid.
Ntabwo abakunzi b'iyi kipe bishimiye uburyo banganyije 0-0 muri Djibouti, bagera i Kigali iyi kipe ikabanza kubinjiza igitego hakiri kare bakacyishyura mu gice cya kabiri bakanashyiramo ikindi ariko umukino wagiye kurangira nta nkuru.
Uyu mutoza uhembwa akayabo bamureke akomeze atoze muri shampiyona gusa?
Adil bivugwa ko ku kwezi ahembwa agera kuri miliyoni 20 z'amafaranga y'u Rwanda. Kugira ngo azabone byibuze ibyangombwa bimwemerera gutoza mu mikino nyafurika cyangwa mpuzamahanga, bizamutwara igihe kitari munsi y'umwaka n'igice, bivuze ko agumye mu Rwanda yaba ari umutoza wo muri shampiyona.
APR FC ifite intego yo kuba ubukombe ku ruhando mpuzamahanga, guhemba ayo mafaranga umuntu uzatoza shampiyona gusa ntibyaba ari igitekerezo cyiza kuko yabona n'abatoza bahendutse kandi bakazajya bayiha shampiyona niba ari yo yonyine yifuza kwegukana.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impamvu-adil-erradi-adakwiye-gukomeza-gutoza-apr-fc