Igitekerezo: Ariko indeshyo y'inzara z'umukobwa ihurira hehe n'imico ye! #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi abantu babivuga baba bumvikanisha ko uwo mukobwa wahisemo gutunga inzara ndende aba ari zo arera gusa nta kindi kintu yakwishoborera. Njyewe ibi sinemeranya na byo kuko akenshi umukobwa uhitamo gutunga inzara ndende ari uko aba azikunze agahitamo kuzitunga, ariko bitabangamiye akazi ke ka buri munsi.

Ujya kumva ngo "Uriya se na ziriya nzara yahata igitoki? Yakuba isafuriya se? Yafura se... Ibi bikantera kwibaza niba ako ari ko kazi ubundi kabaho gusa! Uretse ko ari na ko kazi akora buriya yaba azi ko izo nzara zitazamubangamira mu kazi ke.

Mbona gufata umukobwa ngo ni uko umubonanye inzara ndende uhite umushyira mu banebwe ntaho bihuriye. Ajya guhitamo gutereka izo nzara azi ko ntacyo zimubangamiyeho, kuko zimubuza gukora akazi afite mu nshingano cyangwa kamutunze, yabyihorera kuko byose bikorwa n'amahitamo y'umuntu.

Si no kugira inzara ndende gusa, hari n'abahita babihuza n'umukobwa ufite inzara zisa neza yasizeho verini (vernis) y'amabara basiga ku nzara, agahita yumva ko nta kintu ashoboye, ukagira ngo kugira ngo umukobwa abe ashoboye akazi bisaba kuba asa nabi atiyitaho!

Gutereka cyangwa guca inzara ni amahitamo y'umuntu bitewe n'icyo yumva akunze kurusha ikindi. Inzara ni kimwe n'ibindi bigize umuntu nk'uko umwe yatereka umusatsi undi akawogosha kandi buri wese agakora akazi ke.

Hari n'imiryango imwe ngo ibenga umukazana kuko babonye inzara afite atavamo umugore! Aha numva biba bikabije aho ubugore baba babugereranyije n'akantu gato cyane. Umugore n'inzara ntaho bihuriye rwose.

Hari n'abatagira amahirwe y'uko inzara zabo karemano zidakura ngo zibe ndende ku rugero yifuza agahitamo kujya kwitereshaho izindi kugira ngo zigere ku rugero rumushimishije. Ariko ibi byose mpamya ko ujya kubikora aba yarebye ko ntaho bibangamira imirimo ye ya buri munsi, cyane ko harimo abatunga izo nzara kandi bibana bonyine kandi imirimo yose bakayikorera.

Niba wowe ubonana umuntu izo nzara ndende ukumva ko ntacyo wowe wabasha kuzikoresha, wowe uri wowe na nyiri kuzigira ni we. Nyabugenge n'ubugenge bwayo. Wimucira urubanza ngo uhite umushyira mu bantu badafite akazi bashoboye.

Hari n'ababikabiriza bati "Uriya n'akenda k'imbere ntiyakimesera" Burya nta muntu wahitamo kwiha ubumuga kandi ari muzima. Burya baba babihisemo kandi bazi ko ntacyo bibangamira ku mirimo yabo n'ubuzima bukabaryohera.

Iki ni igitekerezo cy'umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou




source : https://ift.tt/3mZAe14

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)